N’ubwo urukundo rwihangana, rubabarira, rwirengagiza, hari benshi bakora amakosa umusubirizo ntibite ku byo abakunzi babo banga cyangwa bakunda, bikaba byatuma umwe atihangana akazinukwa umukunzi we.

Ku ruhande rw’umukobwa bari mu rukundo, hari amakosa simusiga ashobora gukorerwa n’umusore bakundana bitarambiranye agahita amuzinukwa akaba yakwishakira undi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
- Kutamwitaho
Abakobwa bose bashimishwa n’uko abasore b’inshuti zabo babitaho ndetse byaba na ngobwa bakabarata mu bandi.
Umukobwa wakwemereye urukundo aba ashaka kumva ko hari itandukanirohagati y’uko yari ameze n’uko ameze igihe afite umukunzi.
Ikintu umukobwa abashaka nuko umuhungu amwereka ko amwitayeho, kandi akanabimugaragariza.
- Kwereka abandi bakobwa ko ubitayeho
Umukobwa mukundana arakugenzura cyane iyo uhuye n’abandi bakobwa kabone niyo baba ari bagenzi be, ikintu cyose ukoze aba akireba.
Bamwe mu bahungu bagira ingeso yo kubona abandi bakobwa bakabareba ijisho ryiza, cyangwa se bakabereka ko babitayeho, ndetse ntibatinye no kubasaba numero za terefoni, kandi bari kumwe nabo basabye urukundo mbere.
- Kutagira ikinyabupfura no kurakazwa n’ubusa
Abakobwa ntibakunda abasore batagira ikinyabupfura, bavuga nabi batajya bishima, birarira , bagashaka kwiyerekana uko batari, ugasanga igihe cyose ari abanyamushiha cyangwa se barakazwa n’ubusa, badatinya kuvuga nabi mu ruhame.
- Kumugereranya n’abandi bakobwa
Abakobwa cyangwa se igitsina gore muri rusange, ntibakunda ko ubagereranya n’abandi cyane cyane iyo abo bandi aribo urimo gushimagiza.
Gushimagiza umukobwa mwigeze gukundana, uwo mwiganye cyangwa uwo muturanye, bishobora gutuma uyu mukobwa w’inshuti yawe yumva ko atakunyuze, bityo akaba yakwereka igihandure.
- Ubunebwe
Umukobwa wese ashimishwa no kubona umukunzi we akunda umurimo atari inzererezi cyangwa ngo yirirwe abunga imihana aho gushaka icyazabateza imbere.
- Kugira umwanda
Kutagira isuku ni kimwe mu bintu bibangamira abakobwa ndetse bikavamo no kuba batandukana n’inshuti zabo.
- Kunywa ugasinda
Iki kintu cyo kunywa ukarenza urugero kibangamira umukobwa kikaba cyanatuma akuzinukwa burundu.
Ibyo bimutera ipfunwe ndetse bikanamwereka ko umuhungu bakundana ari sabizeze, kuko uba umutesheje agaciro mu bandi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga FredBwiza.com


