d7f84c19861a154924e227c79af63d56

Abaherwe 4 ba mbere muri Afurika barusha ubutunzi 1/2 cy’umugabane

Sangiza iyi nkuru

Abaherwe bane ba mbere muri Afurika ubu ni Aliko Dangote wo muri Nigeria (miliyari 23,3 $), Johann Rupert n’umuryango we muri Afurika y’Epfo ($ 14.2 $), Nicky Oppenheimer n’umuryango we muri Afurika y’Epfo (miliyari 10.2 $) na Nasser Sawiris wo mu Misiri (miliyari 9.4 $).

Raporo nshya ya Oxfam ivuga ko muri iki gihe, aba baherwe bane mu baherwe bakize muri Afurika bafite ubutunzi bwa miliyari 57.4 z’amadolari, arenga ubutunzi bw’abantu miliyoni 750, cyangwa kimwe cya kabiri cy’abatuye uyu mugabane.

Raporo yiswe “Ikibazo cy’ubusumbane muri Afurika no kuzamuka kw’abakire bahebuje” yashyizwe ahagaragara mbere y’inama y’ubuhuzabikorwa y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yabereye i Malabo, muri Guinea Equatorial, ubutunzi bukabije ku bantu bamwe bwihutisha ubusumbane, bushingiye kuri politiki ikungahaza abifite mu gihe abaturage bakomeza gukena.

Inzara nayo iragenda yiyongera, aho Abanyafurika bagera kuri miliyoni 850 bafite inzara, aho biyongereyeho miliyoni 20 kuva mu 2022.
N’ubwo ubukene bwiyongera ndetse n’ubusumbane, guverinoma zo muri Afurika zikomeje kuba inyuma ku Isi yose mu kugabanya icyuho, aho zikomeza kugabanya ingengo y’imari ya Leta ijya mu burezi, ubuzima ndetse no kurengera imibereho, mu gihe usanga abaherwe bashyirirwaho amategeko abagabanyiriza imisoro cyane ugereranyije na rubanda rugufi.

Imibare igaragaza ko Umugabane wa Afurika ukusanya 0.3% gusa bya GDP mu misoro icibwa abaherwe.

Aya ni make ugereranije n’utundi turere kandi ni munsi ugereranyije no muri Aziya (0,6%), Amerika y’Epfo (0.9%), n’ibihugu bya OECD (1.8%).

Kuri buri madorari ibihugu by’Afurika bikusanya avuye ku musoro ku byo umuntu yinjije no ku misoro ku mutungo, bakusanya hafi amadorari atatu mu misoro itaziguye nk’umusoro ku nyongeragaciro (TVA), imisoro bivugwa ko ikomeza ubusumbane.

Ingaruka ziratangaje. Kimwe cya kabiri cy’abatuye Afurika baba mu bihugu 19 aho ubusumbane mu byo binjiza bwarushijeho kwiyongera cyangwa mu myaka icumi ishize.

Abakire 5% muri Afurika ubu bafite ubutunzi bubarirwa muri hafi tiliyari 4 z’amadolari, bakubye inshuro zirenga ebyiri ubutunzi buhuriweho na 95% by’abatuye umugabane.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *