Indirimbo “ Ntuzambabaze” y’umuhanzi Nsabimana Jacques uzwi nka Jay-Ky ndetse wanamenyekanye muzindi ndirimbo nka “Turahitinga”, “My Compliment” nizindi ngo iyi ndirimboikunzwe n’abatari bake, yashizwe ahagaragara kuya 28 Nyakanga uyu mwaka wa 2016.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Jacques uzwi nka Jay-ky mu kiganiro na Bwiza.com yasobanuye ubutumwa nyamukuru bwo muri iyi ndirimbo yagize ati “ iyi ndirimbo yarangoye cyane ariko icyo nashatse kumvikanisha Ni isezerano umuntu asaba umukunzi we, kutazamubabaza no kutazamuhemukira ndetse nawe amusezeranya ko atazamuhemukira ”


Mu magambo agize iyi ndirimbo aragira ati” ntuzambabaze mukunzi wanjye ntuzambabaze amajoro ndara nkutekereza ntazapfe ubusaaa ntuzambabazeeh ntuzambabaze ooh!..”
Burya ngo ibyanyuma bica amazuru niyompamvu mfashe ikaramu ndetse n’urupapuro ngo mbikubwire nkubaze ntuzambabaza? ese ntuzansigaah aho rukomeye nzakwitabaza kuko urumwe muri bamwe basigaranye amatabaza promise let it be a promise never break my heart…”
Jay-Ky w’imyaka 20 y’amavuko yitabiriye ibitaramo bikomeye mu Rwanda birimo icyiswe The “Easter African party” , ndetse n’ibindi yakoreraga mu Bubiligi mu mpera za buri cyumweru byiswe “Jeune cadre homme.” Ndetse kuri ubu akaba ateganya gutaramira abanyarwanda baba mu gihugu cya Kenya avuga ko kuri we ngo iyi ndirimbo ni urupapuro rwibanze ku gitabo cy’amateka ye.
Bonyeza hapa kupokea gazeti juu ya facebook juu ya twitte
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
@Bwiza.com


