Abategetsi b’u Budage bataye muri yombi ukekwaho ibyaha by’intambara wo muri Libya ukekwaho kuba umuyobozi mukuru muri gereza izwi cyane aho imfungwa zakorewe iyicarubozo rimwe na rimwe ndetse zikanasambanywa nk’uko byemejwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) kuwa Gatanu.
Khaled Mohamed Ali Al Hishri, bivugwa ko yari umwe mu bari bagize umutwe witwaje intwaro witwa Deterrence Force mu gihe cy’intambara yo muri Libya, bivugwa ko yatawe muri yombi ku wa Gatatu.
ICC yavuze ko azaguma mu maboko y’u Budage, mu gihe hagitegerejwe ko imirimo y’igihugu kuri iki kibazo irangira.
Abashinjacyaha muri ICC barashinja Al Hishri ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu birimo ubwicanyi, iyicarubozo no gufata ku ngufu kuva muri Gashyantare 2015 kugeza mu ntangiriro za 2020, icyo gihe akaba yari umwe mu bayobozi bakuru muri Gereza ya Mitiga.
Ubushinjacyaha buvuga ko Mitiga yari gereza nini cyane mu burengerazuba bwa Libya, aho abantu ibihumbi n’ibihumbi bafungiwe muri kasho zifunganye, zidafite isuku y’ibanze kandi bakorerwa ibikorwa by’urugomo ndetse n’iyicarubozo.


