GwP__2QXgAAUXUi

Sudani: Indege ya Perezida yongeye kugwa i Khartoum bwa mbere kuva mu 2023

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatandatu ushize, Umuyobozi w’Ingabo akaba na Perezida w’agateganyo wa Sudani, Gen. Abdel Fattah al-Burhan, yagwishije indege ye ya perezida ku kibuga cy’indege gikuru cya Khartoum ku nshuro ya mbere kuva intambara yatangira muri Mata 2023.

Amashusho yanyujijwe mu bitangazamakuru bya Leta yerekanwe mu rwego rwo kwerekana ko ububasha bwa leta bugenda busubira mu murwa mukuru.

Burhans presdential plane landed for the first time in Khartoum 27 months after the outset of the war on Juky 19 2025 802x485 1

Amashusho yerekanye Gen. Burhan yururuka mu ndege nyuma asura icyicaro gikuru cy’ingabo, aho yasobanuriwe byinshi n’Umugaba Mukuru, Gen. Mohamed Osman Al-Hussein, ku kibazo cy’umutekano.

Kuhagwa kw’indege kwashobotse nyuma yo gusana vuba aho indege zururukira hari harangiritse kubera imirwano nkuko iyi nkuru dukesha Sudani Tribune ivuga.
1000104768 fba92996 c4db 465d ac53 f8ce52cbdde4

Mu gihe Burhan yari yasuye ikibuga cy’indege akoresheje kajugujugu muri Werurwe, kuri uyu wa Gatandatu kuhagera n’indege ya perezida byerekana ko igisirikare gifite ubushobozi bwo kurinda icyo kibuga, nubwo inyubako zacyo zikomeje kuba amatongo.

Amezi ane ashize, ingabo za leta zongeye kwigarurira Khartoum ziyambuye ingabo z’umutwe wa Rapid Support Forces (RSF). Kuva icyo gihe guverinoma yatangiye gushyira ingufu mu kugarura serivisi z’ibanze no gusana ibikorwa remezo by’umujyi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *