Impamvu ababyeyi bakwiye kwereka abana babo filimi zijyanye n’imyaka yabo

Sangiza iyi nkuru

Ni kenshi ababyeyi baburirwa kwereka abana babo amashusho ajyanye n’imyaka yabo mu kurinda imitekerereze igenda yaguka kuko igti gikura kikiri gito.

Mu mikurire ya muntu, agenda ava ku rwego rumwe ajya ku rundi agenda yagura imitekerereze ituruka kubyo abona ubuzima abayemo,abo babana, bigenda bigira ingaruka nziza cyangwa mbi ku buzima bwe.

Uburyo ababyeyi barera abana babo bifitanye isano n’ibyo babereka bibwira ko bari kubanezeza no kubaruhura ubwonko,nyamara bari kubwangiriza babarebesha amashusho atari ku rwego rw’imitekerereze yabo.

Family-Watching-a-Scary-Movie
Abana baba batinye bakipfuka mu maso

Hari abibwira ko kuba bakwereka abana babo amashusho y’ibipupe bakunze kwita Cartoon aribyo bifasha aba mu mitekerereze yabo, impuguke mu mitekerereze y’abana, Ben Wilcox akaba yagaragaje ko uko umwana agenda akura agenda yigana ibyo abona mu gihe arebye filimi za Cartoon bituma umwana abyigana imitekerereze ye ikabona ikintu runaka mu ishusho ya Cartoon yigeze kureba buri gihe agatekereza ishusho ihabanye n’uko ikintu gisanzwe kiremye.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Hari abarengera bakereka abana babo amashusho y’imirwano,ikoranabuhanga rirenze,amakabyankuru,amashusho ateye ubwoba n’andi atuma ubwonko bw’uyareba bujya kure y’umwanya arimo mu mitekerereze. Igihe umubyeyi amweretse amashusho afite aho ahuriye n’ayo tuvuze haruguru,bishobora gukururira ubwihebe umwana we bikamuviramo no kwiyanga ubwe bishyira ku rupfu.

Nta mubyeyi wakagombye kurenganya umwana we ngo yifashe nabi burya uko ugenda umurera n’imico umutoza ntabura iyo akurana igenda imufasha guhangana n’imibi agenda yigishwa na bagenzi be, ku rwego rwe agerageza gusubiramo ibyo yagiye abona mu mashusho agambiriye kubishyira mu ngiro.

119546091-476441

Umwana yagakwiye kwerekwa filimi bwoko ki ?

Umwana kimwe n’undi muntu wese akwiye kureba amafilimi ariko ajyanye n’urwego rwe, aha umubyeyi yakagombye kwereka umwana we amafilimi ajyanye n’uko yifuza ko umwana we yakura atarengereye ikigero agezemo.

Mu mafilimi yakagombye kureba harimo agaragaza umucombonera w’igihugu, ibyiza by’aho atuye, ibiganiro by’abana ku ngingo runaka,indirimbo z’abo mu kigero cye baririmbye n’izindi zitabangamira imitekerereze ye, bigakorwa mu minota iri hasi ya 30.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

MUREGO Anatty@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *