Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima, yahumurije umuhanzi Uncle Austin nyuma y’impungenge yagaragaje kuri gahunda ya BK-Reative.
Iyi gahunda yashyizweho na Bank of Kigali ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, igamije gufasha abahanzi kubona inguzanyo zishobora kugera kuri miliyari 1 Frw badatanze ingwate.
Abinyujije ku rubuga X, Uncle Austin yavuze ko amaze kubona ubuhamya bw’abahanzi bamwe bavuga ko bagerageje gusaba izi nguzanyo ntibazihabwe, bituma agira amakenga ko iyi gahunda ishobora kuba itarimo gukora neza nk’uko byatangajwe.
Mu gusubiza ibyo yavuze, Dr. Utumatwishima yamusabye kubanza kugerageza gusaba iyo nguzanyo, maze ikibazo icyo ari cyo cyose yahura na cyo akakimugezaho kugira ngo gikosorwe. Yavuze ko bidakwiye gucira gahunda urubanza itarabanza kugeragezwa neza.
Ibi bije nyuma y’uko umuhanzi Diez Dola na we yavuze ko yagerageje gusaba iyi nguzanyo ariko ntiyayihabwa. Minisitiri yamwijeje ko nasobanurirwa ibisabwa neza, ashobora kuyibona nta kibazo.


