arton150590-c4011.jpg

Uganda: Umubyeyi w’umunyagataro wakubiswe yahawe ibizatunga umuryango we -AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’aho Perezida wa Uganda , Yoweri Museveni yashizeho amabwiriza agamije guca akajagari mu duce dutandukanye mu rwego rwo gukumira ikwirakwira rya Coronavirus tariki ya 25 Werurwe 2020, hagaragaye amafoto y’abashinzwe umutekano bo mu rwego rwa Local Defence (LDU) bakubita abaturage biganjemo abacuruzi b’abanyagataro n’abazunguzayi.

Mu bakubiswe, harimo umubyeyi bigaragara ko akuze wacuruzaga amapera. Amafoto agaragaza uyu mugore mu bihe bitandukanye, imwe bamwirukaho na mugenzi we, indi ari wenyine, iya gatatu ari kurira bigaragara ko yabitewe n’inkoni yakubiswe.

Aya mafoto yakoze ku mitima y’abantu benshi no hakurya y’imbibi za Uganda, bamugirira impuhwe. Abagande bashakiye uyu mubyeyi inkunga y’ibiribwa bizatunga uyu mubyeyi n’umuryango we mu gihe Leta yasabye abaturage ngo babe bagumye mu rugo.

Amafoto agaragaza uyu mubyeyi ahabwa ibiribwa birimo udufuka twa kawunga n’ibindi biribwa, ibikoresho by’isuku nk’amasabune ndetse n’isake yo kurya.

Amafoto

Mbere

arton150590-c4011.jpg

img-20200327-wa0046-2.jpg

Nyuma mu gihe cy’ibyishimo

fb_img_15855498684736761.jpg

fb_img_15855498623050299.jpg

fb_img_15855498459475009.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *