csm_UBUSHINJACYAHA__HUYE_67668d60e7

Huye: Akurikiranweho kwica umwana yibyariye amujugunye mu Kanyaru

Sangiza iyi nkuru

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umugore w’imyaka 25 ukekwaho kwica umwana we w’amezi atatu amutaye mu mugezi w’Akanyaru. 

Icyaha akurikiranweho cyakozwe ku itariki ya 13 Nyakanga 2025, mu Kagari ka Katarara, Umurenge wa Ntyazo, Akarere ka Nyanza. Umurambo w’uyu mwana wabonetse ku wa 15 Nyakanga 2025 uri kureremba hejuru y’amazi ku ngarani y’Umugezi w’Akanyaru.

Mu ibazwa rye nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga, ukekwa yemeye icyaha; avuga ko yamanutse ahetse uwo mwana mu ma sa moya z’ijoro ageze ku Kanyaru amukura mu mugongo asinziriye amujugunya mu mazi ahita yigendera.

Asobanura ko yabitewe n’uko nyuma yo kumubyara yagiye kumukingiza bakamubwira ko yanduye SIDA n’uko abona ko ntacyo azamumarira; abisabira imbabazi.

Icyaha cyo kwihekura akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa  igifungo cya Burundu, hashingiwe ku ngingo 8 y’Itegeko n°059/2023 ryo kuwa 04/12/2023 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *