Gereza Nkuru ya Gitega yanyomoje amakuru y’inyerezwa rya Gen. Cyrille Ndayirukiye

Sangiza iyi nkuru

Abaturage begereye Gereza Nkuru ya Gitega baratangaza ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane babonye Gen. Cyrille Ndayirukiye hanze ya gereza ari mu modoka y’igipolisi yari imutwaye ahantu batamenye. Aba baturage bakaba barahise batangira guhanahana amakuru mu rwego rwo kumutabariza bibaza ko yaba yari agiye kunyerezwa.

Ubuyobozi bw’iyi gereza ariko bwahise bwihutira guhumuriza abantu bwemeza ko ari ukuri Gen. Cyrille Ndayirukiye yasohowe muri gereza, ariko butangaza ko yari ajyanywe ku Bitaro bya Gitega, aho yari agiye kuvurizwa.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Gen. Cyrille Ndayirukiye afatwa nka numero ya 2 mu bari bateguye umugambi wo guhirika ku butegetsi perezida Nkurunziza kuwa 13 Gicurasi 2015, umugambi waje kuburizwamo.

505116778
Gen. Major Cyrille Ndayirukiye wambaye ingofero

Gen. Cyrille Ndayirukiye kandi nk’uko Ubmnews dukesha iyi nkuru isoza ivuga, yabaye minisitiri w’ingabo, akaba aherutse gukatirwa gufungwa ubuzima bwe bwose nyuma yo guhamwa no kugira uruhare muri uyu mugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *