Inama y’Abaminisitiri Idasanzwe yo kuri uyu wa 1 Mata 2020 yakorewe mu buryo bukoranya amashusho (Video Conference) yari iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yanzuye ko Abanyarwanda n’Abarutuye bakomeza kuguma mu ngo kugeza tariki ya 19 Mata mu rwego rwo gukomeza gukumira ikwirakwira rya Coronavirus.
Ni nyuma y’iminsi hafi 14 yari ishize ibikorwa byinshi byarahagaze, abantu basabwa gukurikiza amabwiriza atandukanye yo gukumira iki cyorezo. Abanyarwanda bongeye gusabwa kuguma mu ngo, keretse bakeneye serivisi zihutirwa nk’iz’ubuvuzi, guhaha ibiribwa, iza banki, abajya gutanga serivisi nabo barabyemerewe.
Nk’uko bisanzwe, ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bizakomeza mu rwego rwo gutunganya igihe cy’ihinga B ariko hanakurikiza amabwiriza Minisiteri y’Ubuzima yatanze yo gukumira Coronavirus.
Nta cyahindutse ku zindi ngamba zafashwe ndetse n’amabwiriza yatanzwe. Abanyarwanda barasabwa gukomeza kubyubahiriza uko byakabaye.
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ku buryo burambuye





