GridArt_20250729_173839844

Perezida Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru ba Jenerali 9 ba RDF

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru ba Ofisiye Jenerali icyenda n’abandi basirikare batandukanye barenga 1,000.

Abashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru nk’uko RDF yabitangaje, barimo Maj. Gen Andrew Kagame wari usanzwe ari Umuyobozi wa Diviziyo ya Mbere y’Ingabo z’u Rwanda na Maj. Gen Wilson Gumisiriza wari usanzwe ayobora Diviziyo y’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka zikoresheje ibifaru.

Barimo kandi Brig. Gen Joseph Demali wari usigaye ari Defence AttachĂ© w’u Rwanda muri TĂĽrkiye, Brig. Gen Fred Muziraguharara, Brig. Gen James Ruzibiza wigeze kuyobora Brigade y’Ingabo z’u Rwanda ishinzwe ubwubatsi na Brig. Gen Frank Mutembe wari usanzwe ari Umuyobozi wa Diviziyo ya kabiri y’Ingabo z’u Rwanda.

Barimo kandi Brig. Gen Pascal Muhizi wari usanzwe ari Umuyobozi w’Ingabo mu ntara y’Iburasirazuba, Brig. Gen Nelson Rwigema wari usanzwe ari Umuyobozi w’Inkeragutabara mu ntara y’Iburengerazuba na Brig. Gen Jean Paul Karangwa wari usanzwe ari Umuyobozi w’Ingabo mu mujyi wa Kigali.

Abandi bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru barimo ba Ofisiye bakuru (kuva ku bafite ipeti rya Major kugeza ku rya Colonel) 120, ba Ofisiye bato 26 n’abandi b’ibindi byiciro 927.

Mu ijoro ryacyeye ni bwo habaye umuhango wo gusezera kuri aba basirikare.

GZ386odXwAAWF2
Maj. Gen Andrew Kagame yashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru
csm 1 4047e0df01 copy 1000x813 1
Maj. Gen Gumisiriza na we yashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru
1 img 0412 ccc08
Brig. Gen. Frank Mutembe yashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru
GXQhBjxXcAA6Mkp 1
Brig. Gen Muhizi Pascal yayoboraga Diviziyo ya Gatanu ikorera mu burasirazuba
Bri. Gen Rwigema yayoboraga Inkeragutabara mu burengerazuba
Gashugi
Brig. Gen Joseph Demali
GMHAYXOWUAAWYoP
Brig. Gen Ruzibiza yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru
521a3134 c9cd6
Brig. Gen Karangwa Jean Paul

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ni Abagabo cyane barakoze,Imana ibahe umugishya!Ndibuka Brig Gen Mutembe mu misozi ya za Butaro muri za 1991!Inkotanyi cyane!!!!

  2. muri abantu babagabo cyane, u Rwanda n’abanyarwanda turabashimira cyane; mwarakoze kandi muracyakora

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *