Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru ba Ofisiye Jenerali icyenda n’abandi basirikare batandukanye barenga 1,000.
Abashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru nk’uko RDF yabitangaje, barimo Maj. Gen Andrew Kagame wari usanzwe ari Umuyobozi wa Diviziyo ya Mbere y’Ingabo z’u Rwanda na Maj. Gen Wilson Gumisiriza wari usanzwe ayobora Diviziyo y’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka zikoresheje ibifaru.
Barimo kandi Brig. Gen Joseph Demali wari usigaye ari Defence AttachĂ© w’u Rwanda muri TĂĽrkiye, Brig. Gen Fred Muziraguharara, Brig. Gen James Ruzibiza wigeze kuyobora Brigade y’Ingabo z’u Rwanda ishinzwe ubwubatsi na Brig. Gen Frank Mutembe wari usanzwe ari Umuyobozi wa Diviziyo ya kabiri y’Ingabo z’u Rwanda.
Barimo kandi Brig. Gen Pascal Muhizi wari usanzwe ari Umuyobozi w’Ingabo mu ntara y’Iburasirazuba, Brig. Gen Nelson Rwigema wari usanzwe ari Umuyobozi w’Inkeragutabara mu ntara y’Iburengerazuba na Brig. Gen Jean Paul Karangwa wari usanzwe ari Umuyobozi w’Ingabo mu mujyi wa Kigali.
Abandi bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru barimo ba Ofisiye bakuru (kuva ku bafite ipeti rya Major kugeza ku rya Colonel) 120, ba Ofisiye bato 26 n’abandi b’ibindi byiciro 927.
Mu ijoro ryacyeye ni bwo habaye umuhango wo gusezera kuri aba basirikare.











2 Responses
Ni Abagabo cyane barakoze,Imana ibahe umugishya!Ndibuka Brig Gen Mutembe mu misozi ya za Butaro muri za 1991!Inkotanyi cyane!!!!
muri abantu babagabo cyane, u Rwanda n’abanyarwanda turabashimira cyane; mwarakoze kandi muracyakora