Mr Nice yahagaritse kuririmba mu gitaramo yari yateguye nyuma yo gushaka gukurwamo ipantalo n’abafana b’igitsinagore ubwo bari bamusanze ku rubyiniro.

Iki gitaramo cyabereye mu mujyi wa Nairobi mu kabyiniro ka Ole Timz Club cyari kitabiriwe n’abantu biganjemo abagore benshi bashakaga kumwambura ipantaro ariko ku bw’amahirwe barushwa imbaraga n’abashinzwe umutekano we.
Uyu musore ukomoka muri Tanzania nyuma yo gusubira inyuma mu muziki akananirwa kongera kwigaragaza, ngo yahisemo kuba yajya muri Kenya ngo bimufashe kuba yakongera kuzamuka.
Mr Nice akomeje kuzahura umuziki we, mu gihe ibitangazamakuru bitandukanye biherutse gutangaza ko adashobora kwamamara ngo yigaranzure Diamond na Ali Kiba bamaze kuba ubukombe muri EAC, by’umwihariko muri Kenya ngo bamaze guharurirwa inzira.
Lucas Mkeda wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi rya Mr Nice yamenyekanye mu ndirimbo nka Fajilia, Kikulacho, zamuhesheje kwigarurira imitima y’Akarere u Rwanda ruherereyemo mu myaka yashize.
Kugeza ubu bikaba bivugwa ko yaba akomeje kwiyegereza Abanyakenya ngo bamufashe kuzanzamura umuziki we nk’uko Tuko.com yabigarutseho.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


