Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubutabera muri Kenya rwafashe umwanzuro wo kurekura imfungwa 4800 mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu magereza muri iki gihe icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi.
Ni umwanzuro wafashwe mu gushyigikira ingamba leta yashyizeho zo guhagarika amahuriro y’abantu benshi, bikaba byitezwe ko mu magereza hagiye kubahirizwa ibwiriza ryo guhana intera (social distancing) mu gihe ubucucike buzaba bwagabanyutse nk’uko The Citizen TV yabitangaje.
Kuba imfungwa zimwe zahamijwe ibyaha byoroheje zarekurwa ntabwo bizatuma abandi bakora ibyaha badafungwa gusa uru rwego rwatangaje ko bazajya bashyirwa mu kato bazamaramo iminsi 14 mbere y’uko bajyanwa muri bagenzi babo bafunzwe.
Kenya ifashe uyu mwanzuro nyuma y’aho ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu ryasabye ibihugu kurekura imfungwa cyane cyane izifite uburwayi, izisheshe akanguhe ndetse n’izigaragaza intege nke z’umubiri.
Byatangajwe na Michelle Bachelet tariki ya 25 Werurwe 2020, ati: “Guverinoma n’abayobozi nibakore uburyo bwihuse bagabanye umubare w’imfungwa mu magereza nk’urugero; abasheshe akanguhe, abarwaye n’abandi bagaragaza intege nke z’umubiri.”
Iki gihugu kimaze kugaragaramo abantu 110 barwaye Coronavirus,kikaba kiza ku isonga mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, hagakurikiraho u Rwanda rwagaragayemo abarwayi 84, Uganda ni 45, Tanzania ni 20, mu gihe u Burundi ari 20, Sudani ikaba ariyo isigaye itarageramo cyangwa ngo igaragaremo umurwayi wa Corona.


