Sobanukirwa impamvu mu gihe cy’izuba ubushake bwo gutera akabariro bwiyongera

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe cy’impeshyi usanga abantu bashaka kujya ku mazi aho bakura amahumbezi ndetse ugasanga bakunze mu mahoteli ari hafi ho bagakora imibonano mpuzabitsina.
Love-in-Summer
Uretse n’abajya ku mazi, no mu bice bindi bitandukanye usanga muri icyo gihe aribwo abagore n’abakobwa batwita, aho hakibazwa impamvu icyo gikorwa kiba kurusha mu bindi bihe bisanzwe.
Ubushakashatsi bugaragaza ko ikiruhuko cyose cyangwa igihe kitagira akazi (temps libre) bituma benshi batekereza ku buryohe bw’urukundo.
Dr Malarewicz, we avuga ko urukundo n’imibonano mpuzabitsina byuririra kuri kiriya kiruhuko.
Nk’ ibisanzwe rero, kuruhuka mu gihe cy’izuba ni byo usanga biryoshye kurusha, kandi ubuzima bw’umuntu ntibuhwema kumuganisha kuri iyi ngingo cyane iyo ari muzima.
Ariko kandi umunaniro no guhangayikira akazi ni imwe mu mbogamizi zishobora gutuma utagira icyo witaho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Gusa byakabaye byiza kubona umwanya wo kuruhuka utitaye ko hakiri byinshi kuko mu karuhuko umuntu abona ni na ho aba ashobora kugira umunezero kabone niyo waba udahambaye.
 
Ikindi kandi nko ku munsi ibiti biba byaremye agacucu keza cyane ku buryo umuntu aba yumva yanakuramo imwe mu myambaro yambaye bityo iyo muri kumwe mukundana bigenda buhoro buhoro biza kugeza igihe mwumva ubwo bushake bwiyongereye.
Igihe cya nijoro ho ngo haba hari amahumbezi ku buryo usanga no kuba wahagarara hanze nijoro ari nta cyo bitwaye.
Niba ufiteikibazo cyo kwitinya, cyangwa se utigirira icyizere, byaba byiza uramutse ufatiye aha maze ukugerageza kuzamura ibyiyumvo byawe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *