Juma Lokole yatangaje amagambo kuri Instagram ye asa n’ukwena Tanasha Donna, amuvugiraho ko yirukanwe agasubira iwabo muri Kenya nyuma yo gutandukana n’uwari umugabo we Diamond.
Lokole akunze kugaragara nk’umuvugizi w’umuryango wa Diamond Platinum. Birasa n’aho atazagirira ibihe byiza ku mbuga nkoranyambaga ze nakomeza kwikoma Tanasha Donna uri kuvugirwa n’Abanyakenya batari bake.
Nkuko ghafla ibitangaza , uyu Juma Lokole ari mu ba mbere basakaje amashusho ya Tanasha Donna agaragaza ikiganiro aherutse kugirana na True Love magazine. Kuri ayo mashusho, Lokole yanditseho ko atasobanukiwe neza ubwoko bw’Icyongereza Tanasha yakoresheje amunnyega avuga ko azabigarukaho namusobanurira icyo yashakaga kuvuga. Yagize ati” Sinzi izo ndimi z’amahanga…gusa reka nshake ababizi bansobanurire…nimbimenya nzakugarukaho.”

Nyuma y’aya magambo yashyize kuri Instagram ye, Abanyakenya bashyigikiye Tanasha bahise batahura ko Lokelo ari igitero cy’amagambo ashoje kuri Tanasha Donna kubera yatandukanye na Diamond Platnumz.
Mu magambo avuga ku byo Lokelo yari yatangaje, Abanyakenya ntibamutinye, bamubwiye ko nashaka gutangiza intambara kuri Tanasha bazamukoza isoni. Ku rundi ruhande Abanyatanzaniya na bo bagiriye inama Lokelo yo kutiteranya n’Abanyakenya kuko atakira amagambo yabo.
Hari amwe mu magambo Abanyakenya banditse agaragaza ko n’ubwo Tanasha Dona atari rurangiranwa muri Kenya ariko Abanyakenya bamwiyumvamo:

Mu Kinyarwanda umuntu agenekereje bamwe bagiye bamubwira bati”Mureke ushake ibindi ukora…”,”Wigize umuvugizi w’umuryango…”,”Reka ibyo uvuga…ntumuzi Tanasha wacu”,undi ati”Uyu ni mama wabo…muravugaaa ariko we yabihoreye…bishatse kugaragaza ko afite uburanga n’ubwenge.”
Tanasha yamenyanye na Diamond tariki ya 24 Ukuboza 2018 ubwo Diamond yitabiragaga iserukiramuco ‘’Wasafi Festival’’ ryabereye ahitwa Embu. Nyuma yaho iby’urukundo rwabo byaje kumenyekana umwaka ushize, ari nabwo Diamond yatangaje ko Tanasha ari we azagira umugore uzasimbura Zari Hassan batandukanye bafitanye abana 3 gusa nawe ntibyarambye kuko muri Werurwe 2020 bahise batandukana.



