unnamed

Kabila agiye guhuriza hamwe abatavuga rumwe n’ ubutegetsi bwa Kinshasa muri Senegal

Sangiza iyi nkuru

Bimwe mu bitangazamakuru byo muri DRC no hanze ndetse no kumbuga nkoranya mbaga hamaze iminsi hacicikana amakuru avuga ko Joseph Kabila, wayoboye Repubulika iharanira Demokaasi ya Congo imyaka 18, ateganya guhuriza hamwe abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Senegal, hagamijwe kuganira ku bibazo bireba igihugu.

Iyi nama ikazatumirwamo abantu bose ndetse n’ imitwe ya Politiki itavugarumwe n’ ubutegetsi bwa Kinshasa hagamijwe kureba uko umutekano usesuye wagaruka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’ igihe iki gihugu kiragwamo intambara z’urudaca.

Mu kiganiro kihariye yahaye ikinyamakuru Yabisonews.cd, Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka Alliance pour le Changement rya Jean-Marc Kabund ritavugarumwe n’ ubutegetsi bwa Kinshasa yavuze ko amakuru ajyanye n’iyo nama bayamenye binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Icyakora Belly Mutono, uhagarariye iri shyaka rya Kabund wahoze ari Visi Perezida wa mbere w’Inteko Ishinga Amategeko yahakanye ko batigeze bahabwa ubutumire cyangwa amakuru yemewe kuri iyi nama bivugwa ko izitabirwa n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi, bakazagirana ibiganiro n’uwahoze ari Perezida wa Repubulika, Joseph Kabila muri Senegal.

Yongeyeho ko batakwemeza cyangwa ngo bahakane burundu iby’ayo makuru nkuru, ariko ko biteguye kuba basohora itangazo ryemewe ry’uko babonye amakuru arambuye aturuka ku bateguye iyi nama.

Yagize ati: “Nta butumire na bumwe twigeze tubona mu buryo bwemewe. Natwe aya makuru twayumvise ku mbuga nkoranyambaga. Ariko tuzatanga itangazo ryacu ku mugaragaro ryemeza ubwitabire bw’ iyo nama ubwo tuzaba twamenyeshejwe neza.”

Gusa,  kugeza ubu uruhande rwa Joseph Kabila, wahoze ari Perezida wa DRC, ntacyo rurratangaza  ku bijyanye n’iyi nama iteganijwe kubera muri Senegal nyuma y’ uko na none, akubutse mu ruzinduko aherutse kugirira muri Congo-Brazzaville “ku butumire bwa Perezida Denis Sassou Nguesso w’iki gihugu

Joseph Kabila, wahoze ari perezida, yasubiye mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu Mujyi wa Goma, umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru iyobowe n’inyeshyamba za AFC-M23 nyuma y’uruzinduko muri Congo-Brazavillle.

Amakuru yizewe akavuga ko uyu wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Congo Kinshasa yamaze amasaha 72 muri Congo Brazaville, nubwo nta makuru arambuye yatangajwe ku bijyanye n’ibiganiro yagiranye na Denis Sassou Nguesso, ariko bivugwa ko ikibazo cy’umutekano muri DRC ari cyo cyari mu ngingo nyamukuru zaganiriweho hagati y’abagabo bombi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *