AFC-M23 yiteguye gusubiza inyuma ibitero by’ umwanzi aho byaturuka hose

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buyobowe na Perezida elix Tshisekedi ryatangaje ko ryiyemeje gusunikira kure ihuriro ry’ingabo za Leta, mu gihe rikomeje imyiteguro y’intambara ikomeye mu burasirazuba bw’igihugu. Ibi byatangajwe kuri uyu wa kabiri tarikia 12 Kanama 2025 na Lieutenant Colonel Willy Ngoma, umuvugizi wa M23 mu rwego rwa gisirikare, […]
Ukuri ku mafoto yerekana Minisitiri Kayikwamba wa RDC ari kumwe na Perezida Kagame

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwizwa amafoto yerekana abantu barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ThĂ©rèse Wagner Kayikwamba bari kumwe na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro. Abayakwirakwiza baravuga ko Kayikwamba yagiriraga uruzinduko mu Rwanda; mu gihe umwuka utifashe neza hagati ya Kigali na Kinshasa. Ni amafoto icyakora bigaragara ko yafashwe muri […]
Walungu: Imirwano ikaze yakomeje hagati ya M23 na FARDC/Wazalendo

Amakuru aturuka muri Kivu y’Amajyepfo aravuga ko kuva mu mpera z’icyumweru gishize hagaragara urujya n’uruza rw’inyeshyamba za M23/AFC mu turere twinshi two mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Izi ngabo z’inyeshyamba biravugwa ko zirimo gushimangira ibirindiro byazo muri Teritwari ya Walungu, aho zihanganye n’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abafatanyabikorwa babo bo mu mitwe […]
Zari yavuze ku byo kuba yarageretse inda kuri Diamond

Zari Hassan yongeye gushimangira ko abana yabyaranye na Diamond Platnumz ari abo uyu muhanzi nta gushidikanya, nyuma y’uko havutse ibihuha bivuga ko Diamond yaba yarashidikanyije ku bana yita abe. Mu bana batandatu bivugwa ko Diamond arera, harimo abo yabyaranye na Zari. Uyu mugore yavuze ko ibyo kuvuga ko batari abe ari ugushaka gukurura abantu ku […]
Lubumbashi: Abasirikare n’abapolisi bafashwe bakekwaho ibyaha birimo ubujura

Abasirikare batandatu n’umupolisi bafatiwe i Lubumbashi, mu Ntara ya Haut-Katanga, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bashinjwa ibyaha birimo ubujura no kurenga ku mategeko. Ibi byatangajwe na Komiseri wa polisi y’igihugu mu ntara, Blaise Kilimbalimba, watangaje aya makuru ku wa Mbere, itariki 11 Kanama 2025. Usibye abagabo barindwi mu nzego z’umutekano, hari n’umusivili ukorana na […]
Nepo Dushime yerekeje kuri RBA

Nepo Dushime uzwi cyane ku izina rya “Mubicu”, umwe mu banyamakuru b’imikino bafite izina rikomeye, yamaze kwinjira mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) avuye kuri SK FM aho yari amaze amezi umunani. Uyu mugabo wamenyekanye cyane mu kogeza imipira yo ku mugabane w’u Burayi, cyane cyane akoresha ijambo “Mubicu”, yakiriwe kuri Radio Rwanda ku wa Kabiri, […]
Huye: Ikiraro cya Kirutamwogo cyorohereje ubuhahirane

Abatuye mu Murege wa Simbi mu Karere ka Huye barishimira ko mu murenge wabo huzuye ikiraro cyo mu kirere cya Kirutamwogo cyoroheje ubuhahirane, bityo bakaba batakikanga kuba hari uwatwarwa n’umugezi. Ibi abaturage bo mu Kagali ka Gisakura mu Murenge wa Simbi babigaragaza bashingira ko mbere iki kiraro kitarubakwa, batashoboraga kwambuka umugezi wa Kirutamwogo, bityo bikadindiza […]
Kabila agiye guhuriza hamwe abatavuga rumwe n’ ubutegetsi bwa Kinshasa muri Senegal

Bimwe mu bitangazamakuru byo muri DRC no hanze ndetse no kumbuga nkoranya mbaga hamaze iminsi hacicikana amakuru avuga ko Joseph Kabila, wayoboye Repubulika iharanira Demokaasi ya Congo imyaka 18, ateganya guhuriza hamwe abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Senegal, hagamijwe kuganira ku bibazo bireba igihugu. Iyi nama ikazatumirwamo abantu bose ndetse n’ imitwe ya Politiki itavugarumwe n’ […]
USA: Trump ari guhatirwa gutanga umucyo ku masezerano y’amabuye y’agaciro ya Congo

Itsinda ry’Abadepite 52 bo mu ishyaka ry’Abademokarate muri Amerika, riyobowe n’unwe mu bagize komite ishinzwe ubucuruzi, Linda T. Sánchez, basabye ko Perezida Donald Trump n’Umunyamabanga wa Leta, Marco Rubio, batangaza amakuru arambuye ku mishyikirano bavuga ko yabaye rwihishwa na Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku masezerano y’amabuye y’agaciro. Mu ibaruwa yo ku itariki ya 8 […]
M23 iryamiye amajanja nyuma y’ubwato 2 butwaye abasirikare 1,125 ba FARDC bwageze muri Uvira

Umutwe wa M23 ku wa Mbere tariki ya 11 Kanama wongeye gutanga impuruza ku rujya n’uruza rw’ingabo zo ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ibikoresho byazo bya gisirikare rukomeje kugaragara mu bice bitandukanye bikikije uturere ugenzura. Umuvugizi w’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka mu mpuruza yatanze ku wa Mbere tariki ya 11 Kanama, […]
Sudani: Igisirikare cyasubije inyuma igitero simusiga cya RSF kuri El Fasher

Ingabo za Sudani n’imitwe yitwaje intwaro bifatanya zavuze ko kuri uyu wa Mbere ushize bahagaritse igitero gikomeye cy’inyeshyamba za Rapid Support Force (RSF) kuri El Fasher, ibirindiro bya nyuma by’ingabo mu karere ka Darfur. Igitero cyagaragaje ubwiyongere bw’amakimbirane nyuma y’ibyumweru by’unutuzo mu mirwano yo ku butaka, aho umujyi wari ugoswe wakomeje kwibasirwa n’ibisasu bya RSF […]
Umwana w’umukobwa ufite ukwezi 1 yapfuye nyuma yo gusiramurwa

Urupfu rw’umwana w’ukwezi 1 rukekwa guterwa no gusiramurwa rwateje uburakari bukomeye mu baturage bo mu gihugu cya Gambia. Polisi yatangaje ko umwana yajyanywe mu bitaro byo mu murwa mukuru Banjul nyuma yo kuva cyane amaraso, ariko ahageze bemeza ko yapfuye. Nubwo ibisubizo by’isuzuma ry’umubiri bigitegerejwe, benshi bahuza urupfu rwe n’imico yo gukata bimwe mu bice […]
Akarere ka Nyaruguru kaje imbere mu bijyanye no gutanga serivisi z’irangamimerere

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yashyize ahagaragara urutonde rugaragaza uko uturere 30 tw’igihugu twitwaye mu mitangire ya serivisi z’Irangamimerere (CRVS) mu mwaka wa 2024–2025. Akarere ka Nyaruguru ni ko kahize utundi mu gihugu. Izi serivisi zirimo izijyanye n’ivuka ry’abana (Birth statistics), impfu (Death statistics) n’izijyanye n’ubukwe (Marriage statistics). Akarere ka Nyaruguru ni ko kaje ku mwanya wa […]
Umugore afunzwe azira kwita Imana y’abasilamu “umutinganyi”

Ibtissame Lachgar, uharanira uburenganzira bw’abagore muri Maroc, yatawe muri yombi nyuma yo gushyira ku mbuga nkoranyambaga ifoto yambaye umupira wanditseho amagambo asuzugura Imana ya Islam. Itangazo ry’Ubushinjacyaha bw’Urukiko rwa mbere rwa Rabat ryemeje ko yafashwe ku Cyumweru, hakurikiraho iperereza ryihutirwa. Lachgar anaregwa kuba yanditse amagambo ku mbuga nkoranyambaga ayita Islam nk’“idini rihutaza abagore kandi rifite […]
Minisiteri yashyizeho abazajya bahitamo filime ijya muri Oscar

Bwa mbere mu mateka ya sinema nyarwanda, hashyizweho akanama k’igihugu kagamije gutoranya filime izahagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga y’ibihembo bya Oscars mu cyiciro cya International Feature Film. Aka kanama, kazwi nka Rwanda Oscars Selection Committee (ROSC), kashyizweho na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, kagizwe n’abarimo abahanga n’abanyamwuga 15 mu bijyanye na sinema n’ubuhanzi, barimo Marie […]
Imyaka 9 irashize Perezida Kagame yakiriye Kabila i RubavuÂ

Ku itariki nk’iyi ya 12 Kanama muri 2016, Perezida Paul Kagame yakiriye Joseph Kabila Kabange wari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu ruzinduko rwa nyuma yagiriye mu Rwanda mbere yo guha ubutegetsi FĂ©lix Antoine Tshisekedi wamusimbuye. Kabila wavuye ku butegetsi muri 2019, yasuye u Rwanda nyuma y’imyaka itatu igihugu cye cyari kimaze kirebana […]
U Rwanda rwamaganye ibirego bishinja RDF gufatanya na M23 kwica abanye-Congo 319

Guverinoma y’u Rwanda yateye utwatsi “ibirego by’ibinyoma” by’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu (OHCHR) bishinja ingabo z’u Rwanda kugira uruhare mu bwicanyi bivugwa ko umutwe wa M23 wakoreye abantu 319 mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Muri uku kwezi ni bwo Komiseri Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Volker TĂĽrk, yashinje “M23 […]