5eda7b60-76aa-11f0-8155-5f8739f897b4.jpg

Umwana w’umukobwa ufite ukwezi 1 yapfuye nyuma yo gusiramurwa

Sangiza iyi nkuru

Urupfu rw’umwana w’ukwezi 1 rukekwa guterwa no gusiramurwa rwateje uburakari bukomeye mu baturage bo mu gihugu cya Gambia.

Polisi yatangaje ko umwana yajyanywe mu bitaro byo mu murwa mukuru Banjul nyuma yo kuva cyane amaraso, ariko ahageze bemeza ko yapfuye.

Nubwo ibisubizo by’isuzuma ry’umubiri bigitegerejwe, benshi bahuza urupfu rwe n’imico yo gukata bimwe mu bice by’igitsina cy’umukobwa, imenyerewe mu muco ariko itemewe n’amategeko.

Umuryango Women In Leadership and Liberation (WILL) watangaje ko “umuco utagomba kuba urwitwazo rwo gukorera abana ihohoterwa.” Polisi yavuze ko abagore babiri batawe muri yombi bakurikiranweho uruhare muri uru rupfu.

Depite Abdoulie Ceesay, uhagarariye Kombo North aho byabereye, yavuze ko “urupfu rw’uyu mwana rugomba kuba impinduramatwara yo kurinda uburenganzira, ubuzima n’agaciro ku mwana.”

Gambia iri mu bihugu 10 bya mbere ku isi bifite ijanisha riri hejuru ryo gusiramura abagore aho 73% by’abagore n’abakobwa bafite imyaka 15–49 basiramuwe, babikorerwa kandi bakiri bato cyane.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *