Nepo Dushime uzwi cyane ku izina rya “Mubicu”, umwe mu banyamakuru b’imikino bafite izina rikomeye, yamaze kwinjira mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) avuye kuri SK FM aho yari amaze amezi umunani.
Uyu mugabo wamenyekanye cyane mu kogeza imipira yo ku mugabane w’u Burayi, cyane cyane akoresha ijambo “Mubicu”, yakiriwe kuri Radio Rwanda ku wa Kabiri, aherekejwe n’Umuyobozi wa Radio Rwanda n’andi mashami yayo, Divin Uwayo.
Nepo yatangiye kwamamara ubwo yakoreraga RadioTV1, akogeza imikino y’i Burayi. Kuri RBA, biteganyijwe ko azajya agaragara mu makuru y’imikino ndetse akogeza imikino y’amashampiyona akomeye ku mugabane w’u Burayi kuri Radio Rwanda na Magic FM.
Abazakorana nawe bamuhaye ikaze, bishimira kubona umunyamakuru w’inararibonye. Na we yavuze ko ari ugusohoza inzozi zo gukorera ikigo gikomeye cy’igihugu, inzozi ngo umunyamakuru wese aba yifuza kugeraho.


