1783503839801

Ubwato rutura bwa FDNB bwaburiwe irengero

Sangiza iyi nkuru

Amakuru aturuka mu gisirikare cy’u Burundi aravuga ko ubwato bwacyo bwifashishwaga mu gucunga umutekano mu Kiyaga cya Tanganyika bumaze iminsi ibiri bwaraburiwe irengero.

Ubu bwato buzwi nka ‘patrouilleur’, ingabo z’u Burundi zabwifashishaga mu kurinda imipaka yo mu Kiyaga cya Tanganyika, ndetse no guherekeza ubundi bwato bubiri (Kajago na Mushara) butwara abasirikare n’ibikoresho bya gisirikare bijya mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Amakuru avuga ko buriya bwato bwabuze mu gihe bwari buri mu myiteguro yo kujya gutwara abasirikare bakomerekeye ku rugamba n’imirambo y’abaguye mu mirwano yabereye mu Minembwe na Point Zéro.

Bivugwa ko mu mpera z’icyumweru gishize, ingabo z’u Burundi zavuye mu birindiro zari zifite muri Minembwe na Point Zéro, mu gihe batayo ya 33 TAFOC yo bivugwa ko igoswe mu gace ka Rugezi, aho abasirikare bayirimo bavuga ko babuze uburyo bwo kuhava nyuma yo kubura ubwato bubacyura.

Amakuru kandi avuga kandi ko kugeza ubu hatazwi icyaba cyarabaye kuri ubwo bwato bwa rutura mu busanzwe bufite metero 22 z’uburebure na metero enye z’ubugari, ikindi bukaba buzwiho kwihuta no kugira intwaro zikomeye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply