38012b7_congo-fighting-1

Walungu: Imirwano ikaze yakomeje hagati ya M23 na FARDC/Wazalendo

Sangiza iyi nkuru

Amakuru aturuka muri Kivu y’Amajyepfo aravuga ko kuva mu mpera z’icyumweru gishize hagaragara urujya n’uruza rw’inyeshyamba za M23/AFC mu turere twinshi two mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Izi ngabo z’inyeshyamba biravugwa ko zirimo gushimangira ibirindiro byazo muri Teritwari ya Walungu, aho zihanganye n’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abafatanyabikorwa babo bo mu mitwe ya Wazalendo.

Nk’uko amakuru agera kuri Radio Okapi abivuga, ingabo za M23/AFC zavuye mu birindiro byazo muri Katana, Kabare, na Bukavu.

Izi nyeshyamba ngo zirimo kwerekeza n’ibikoresho biremereye byazo mu bice bya Walungu na Uvira, bagamije gukaza ibirindiro byazo bya gisirikare.

Imirwano ikaze kandi ngo irakomeje ku mpande nyinshi muri Teritwari ya Walungu, ihuza Ingabo za FARDC zifatanyije na Wazalendo mu kurwanya inyeshyamba za M23.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *