Itsinda ry’Abadepite 52 bo mu ishyaka ry’Abademokarate muri Amerika, riyobowe n’unwe mu bagize komite ishinzwe ubucuruzi, Linda T. Sánchez, basabye ko Perezida Donald Trump n’Umunyamabanga wa Leta, Marco Rubio, batangaza amakuru arambuye ku mishyikirano bavuga ko yabaye rwihishwa na Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku masezerano y’amabuye y’agaciro.
Mu ibaruwa yo ku itariki ya 8 Kanama, abadepite banenze ubuyobozi kutagisha inama inteko no gutangariza rubanda ku mugaragaro ibikubiyemo, baburira ko aya masezerano ashobora kongera ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu, kwangiza ibidukikije, ndetse no guteza umutekano muke mu turere ducukurwamo amabuye y’agaciro twa Congo.
Abadepite banditse bati: “Duhangayikishijwe cyane n’ubuyobozi bwanyu bwananiwe kugisha inama inteko no kudatanga umucyo, cyane cyane urebye ibibazo by’umutekano muke, uburenganzira bwa muntu, umurimo, n’ibidukikije bijyanye no gucukura amabuye y’agaciro muri DRC”.
Urwandiko rwagaragaje imibare iteye ubwoba: aho abantu barenga miliyoni 7.8 bavanywe mu byabo ku gahato mu turere tw’amakimbirane ajyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, mu gihe byibuze abaturage 7.000 bishwe naho ibihumbi n’ibihumbi bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Aba badepite bavuga ko mu bacukuzi b’amabuye ya cobalt bagera ku 350.000 muri DRC, bivugwa ko abagera ku 80.000 bakoreshwa ku gahato, naho abana bagera ku 40.000, bamwe bafite imyaka irindwi, bakoreshwa mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Abadepite kandi bagaragaje impungenge z’uko uburozi bw’imyanda ituruka ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwa gakondo, bwangiza amasoko y’amazi, bugabanya uburumbuke bw’ubutaka, kandi bugira uruhare mu bibazo bikomeye by’ubuzima birimo ubumuga buvukanwa, kanseri, ndetse n’impfu nyinshi z’ababyeyi n’impinja.
Bivugwa ko ubutunzi bw’amabuye y’agaciro ya DRC bufite agaciro ka tiliyari zirenga 24 z’amadolari, harimo ububiko bunini ku Isi bwa cobalt, ubutunzi bunini bwa coltan, umuringa, zahabu, na lithium, byose bigira uruhare runini mu bijyanye n’ingufu ku Isi, mu nganda z’ikoranabuhanga, n’inganda za gisirikare.
Nyamara, ubwinshi muri ubwo butunzi bukomeje gucukurwa mu buryo bwarushijeho kwimakaza ruswa, buteza amakimbirane akoreshwamo intwaro, ndetse ba rusahurira mu nduru babyungukiramo.
Abademokarate kuri ubu barimo guhatira leta gutanga ibisobanuro mbere y’uko intumwa zose za DRC zisura Washington, baburira ko hatabayeho kugenzurwa, ayo masezerano ashobora kugumisha igihugu mu kaga kimazemo imyaka mirongo.


