csm_Kirutamwogo_1_c93de1af2c

Huye: Ikiraro cya Kirutamwogo cyorohereje ubuhahirane

Sangiza iyi nkuru

Abatuye mu Murege wa Simbi mu Karere ka Huye barishimira ko mu murenge wabo huzuye ikiraro cyo mu kirere cya Kirutamwogo cyoroheje ubuhahirane, bityo bakaba batakikanga kuba hari uwatwarwa n’umugezi.

csm Kirutamwogo 4 9e8dc1be23

Ibi abaturage bo mu Kagali ka Gisakura mu Murenge wa Simbi babigaragaza bashingira ko mbere iki kiraro kitarubakwa, batashoboraga kwambuka umugezi wa Kirutamwogo, bityo bikadindiza ubuhahirane mu kagali kabo.  Bagaragaza ko iki kiraro bagisabye ko cyashyirwa mu mihigo, maze Akarere kubaka iki kiraro mu mihigo y’umwaka wa 2024 – 2025.

csm Kirutamwogo 5 ddd33f6f8c

Ikiraro cya Kirutamwogo kireshya na metero ijana na cumi n’esheshatu (116 m), cyuzuye gitwaye ingengo y’imari isaga miliyoni magana abiri na cumi n’eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

csm Kirutamwogo 3 1883e70fcd

Abaturage barashishikarizwa gufata neza ibikorwa remezo bagenda begerezwa, kugira ngo birusheho kubagirira akamaro.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *