zari1-4-34e2a

Zari yavuze ku byo kuba yarageretse inda kuri Diamond

Sangiza iyi nkuru

Zari Hassan yongeye gushimangira ko abana yabyaranye na Diamond Platnumz ari abo uyu muhanzi nta gushidikanya, nyuma y’uko havutse ibihuha bivuga ko Diamond yaba yarashidikanyije ku bana yita abe.

Mu bana batandatu bivugwa ko Diamond arera, harimo abo yabyaranye na Zari. Uyu mugore yavuze ko ibyo kuvuga ko batari abe ari ugushaka gukurura abantu ku nkuru zitari ukuri.

Ati: “Diamond afite n’abandi bana atabana na bo, ariko abantu benshi bahita bakeka ko yavugaga abanjye kuko iyo muvuga abandi ntabwo biba inkuru ikurura. Abana banjye ni abe, iyo bitaba ibyo nari kuba narabashyiriye nyina wabo wa nyakuri.”

Zari yavuze ko atigeze ajyana na Diamond gukora ibizami bya DNA, kandi ko nta mpamvu abibona kuko abana be basura uyu muhanzi muri Tanzania nta kibazo.

Ati: “Iyo nza kuba nshidikanya, ntabwo nakabaye mbareka ngo bajye gusura se bonyine. Ntabwo mfite ubwoba ko bakora DNA ntahari, kuko nzi ko ari abe.”

Diamond we akunze kugarukwaho mu nkuru zijyanye no gushidikanya ku bana bivugwa ko yabyaye, harimo uwo bivugwa ko afitanye na Hamisa Mobetto, aho urukiko rwategetse ko hafatwa ibizami bya DNA. Nubwo byakozwe, byamugoye kwemera ibyavuye muri ibyo bizamini.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *