IMG-20250812-WA0019

Ukuri ku mafoto yerekana Minisitiri Kayikwamba wa RDC ari kumwe na Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwizwa amafoto yerekana abantu barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ThĂ©rèse Wagner Kayikwamba bari kumwe na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro.

Abayakwirakwiza baravuga ko Kayikwamba yagiriraga uruzinduko mu Rwanda; mu gihe umwuka utifashe neza hagati ya Kigali na Kinshasa.

Ni amafoto icyakora bigaragara ko yafashwe muri 2019, ubwo Perezida yakiraga mu biro bye Huang Xia wari Intumwa Yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Akarere k’Ibiyaga bigari.

Kayikwamba icyo gihe wari wungirije Huang Xia, ni umwe mu bari baherekeje uriya Mushinwa.

Perezida Kagame ubwo yakiraga bariya bombi, yari kumwe na Amb. Olivier Nduhungirehe wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Lieutenant Colonel Patrick Karuretwa wari Umunyamabanga wihariye wa Perezida wa Repubulika na Maj Gen Albert Murasira wari Minisitiri w’Ingabo.

IMG 20250812 WA0019

20250812 170316
Kayikwamba wa mbere ibumoso ari mu biro by’Umukuru w’Igihugu

20250812 170316 1

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *