Bwa mbere mu mateka ya sinema nyarwanda, hashyizweho akanama k’igihugu kagamije gutoranya filime izahagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga y’ibihembo bya Oscars mu cyiciro cya International Feature Film.
Aka kanama, kazwi nka Rwanda Oscars Selection Committee (ROSC), kashyizweho na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, kagizwe n’abarimo abahanga n’abanyamwuga 15 mu bijyanye na sinema n’ubuhanzi, barimo Marie France Niragire, Hope Azeda, Myriam U. Birara, Kantarama Gahigiri, Jones Kennedy Mazimpaka, Aimé Philbert Mbabazi Sharangabo, Wilson Misago, Ruzindana Rugasa, Annette Uwera Uwizeye, Chance Tubane, Trésor Senga, Melodie Mumhoreze, Kivu Ruhorahoza, Eugene Safali na Didacienne Nibagwire.
Uru rwego ruzajya rufata inshingano buri mwaka zo gusuzuma filime nyarwanda zujuje ibisabwa n’amategeko ya Oscars, rugahitamo imwe izoherezwa guhagararira igihugu.
Filime zishaka guhatanira iki gihembo zigomba kuba zasohotse hagati ya tariki ya 1 Ukwakira 2024 na 30 Nzeri 2025, zarerekanwe mu ruhame nibura iminsi irindwi, kandi zikinwe mu rurimi rutari icyongereza ariko zifite ubusobanuro bwanditse mu Cyongereza.
Ibihembo bya Oscars, bizwi kandi nka Academy Awards, ni bimwe mu byubahwa cyane ku isi mu ruganda rwa sinema, bikabera i Los Angeles, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ku nshuro ya 98, biteganyijwe gutangwa ku wa 15 Werurwe 2026.
Minisiteri ishinzwe ubuhanzi yatangaje ko buri ntambwe y’iri jonjora izajya itangazwa ku rubuga rwayo, hagamijwe gukomeza umucyo n’icyizere mu gutoranya filime izaserukira u Rwanda ku nshuro ya mbere muri aya marushanwa akomeye.


