Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buyobowe na Perezida elix Tshisekedi ryatangaje ko ryiyemeje gusunikira kure ihuriro ry’ingabo za Leta, mu gihe rikomeje imyiteguro y’intambara ikomeye mu burasirazuba bw’igihugu.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa kabiri tarikia 12 Kanama 2025 na Lieutenant Colonel Willy Ngoma, umuvugizi wa M23 mu rwego rwa gisirikare, ubwo yavugaga ko AFC-M23 ikomeje kubona ibimenyetso by’uko ingabo za Leta n’imitwe bifatanyije barimo kurenga ku masezerano y’agahenge bemeranyijweho i Doha muri Qatar .
Lt Col Ngoma yavuze ko ibikorwa byo kwisuganya kw’ingabo zifite intwari ziri kumwe n’ abayobozi b’ingabo biri gukorwa n’ihuriro rishyigikiwe na Leta, bigaragaza umugambi wo gutangiza ibitero bikomeye. Yongeyeho ati: “Intare ziri maso kugira ngo zirinde abaturage kandi hejuru ya byose, ni ugukumirira ikibi kure hashoboka.”
Aya magambo aje mu gihe umwuka w’intambara hagati ya AFC/M23 n’ingabo za Leta ya RDC urushaho kwiyongera, mu bice byinshi byo mu ntara za Kivu zombi aho impande zombi ziri kongera imbaraga mu bya gisirikare.
Amakuru ava mu bice byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yerekana ko kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, ibikorwa bya gisirikare by’ihuriro AFC/M23 n’ingabo za Leta (FARDC) byakomeje kwiyongera, ahanini biturutse ku kutubahirizwa kw’amasezerano y’agahenge yagiye ashyirwaho n’abahuza.`
Muri iyi minsi, impande zombi ziri kongera guhuriza hamwe abasirikare benshi n’intwaro ziremereye, bikaba bigaragaza ko imirwano ikaze ishobora kongera kubura mu gihe cya vuba. Imijyi n’uduce tumwe two mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru no mu bice bya Rutshuru na Masisi byakomeje kugaragaramo impungenge z’umutekano, ku buryo abaturage benshi bakomeje guhunga, bashaka ubuhungiro mu bice byegereye imipaka cyangwa mu nkambi z’impunzi.
Ubu hashize iminsi intumwa z’impande zitandukanye zihuza ku rwego mpuzamahanga zigira uruhare mu gushaka igisubizo cya politiki, ariko impande zombi zikomeje kugaragaza ko ziteguye kurwana, bigatuma amahirwe yo kugarura ituze akomeza kuba make.


