Bamwe mu banyamuryango ba Coperative Nzahaha Intsinzi SACCO mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi , ntibavuga rumwe na perezida w’inama y’ubuyobozi ku ihagarikwa ry’uwari umucungamutungo wayo bo bavuga ko yayikuye mu bihombo bikomeye akayigeza ku rwunguko , akaba yarandikwe ibaruwa imuhagarika ku kazi ngo mu buryo batigeze bamenyeshwa. Iri hagarikwa ngo batumva impamvu yaryo ni ryo ryabateye kwandikira ibaruwa Gitifu w’uyu murenge Rwango Jean de Dieu , banagenera kopi uyu perezida w’inama y’ubuyobozi ya Nzahaha Intsinzi SACCO Kwitonda Innocent, Iyi kopi na Bwiza.com. Abanyamuryango bbiyi SACCO bavuga ko babyumva mu magambo hanze bakaba batarigeze babisobanurirwa kandi ishyirwaho cyangwa ihagarikwa ry’umukozi bagomba kurimenyeshwa, aho banamushinja kumusimbuza uwari umubaruramari we Uwimana Yvonne mu buryo bavuga ko budafututse. Umwe mu banditse yabwiye Bwiza.com ati’’ Umucungamutungo wacu Icyitegetse Brigitte yageze muri iyi SACCO muri Kamena 2014 , asanga igihombo cya miliyoni zirenga 46 zari zaranyerejwe n’uwo yasimbuye n’umubaruramari we bose kugeza ubu tutazi aho baherereye, mu myaka 3 gusa icyo gihombo aba agikuyemo, dutangira gukora twunguka, avana abanyamuryango kuri 3000 ubu bari hafi 6000, ntibigeze batubwira ko hari ikibazo afite, none turi kumva ngo yarasezerewe ngo ni BNR yabitegetse twifuzaga ko yabidusobanurira neza.’’ Umucungamutungo w’iyi SACCO Icyitegetse Brigitte avuga ko intandaro y’ibibazo bye ari amafaranga 87.176 y’umusoro uyu mubaruramari yagombaga kwishyura muri Nzeri 2018 atinda kuyishyura kubera uburangare, bacibwa ibihano na Rwanda Revenue Authority by’amafaranga 364.947,bishyura 452.123, uyu mucungamutungo ategeka umubaruramari kuyishyura n’inama y’ubuyobozi iza kubishimangira undi ngo biramubabaza cyane atangira guconganisha umuyobozi we n’izindi nzego zirimo na BNR. Ati ’’ Ni aho ikibazo cyavukiye akajya ampisha ibintu bimwe na bimwe agahindukira akangerekeshaho amakosa BNR iza mu igenzura ari ibyo yayibwiye ishingiraho kandi bimwe byaranakosotse,intandaro iba iyo dutangira imikoranire itari myiza kugeza igihe nandikiwe ibaruwa impagarika bakanamunsimbuza,nakwandikira perezida w’imana y’ubuyobozi nsaba kurenganurwa ntansubize ahubwo akanyandikira insezerera.’’ Kwitonda Innocent avuga ko, koko iyo baruwa isaba kurenganurwa yayibonye amwandikira imusezerera burundu ataramusubiza ku yo yamwandikiye imurenganura,icyakora ko inama y’ubuyobozi yamusabye ku musubiza,ariko hagati aho Guverineri wungirije wa Banki nkuru y’uRwanda,Dr Monique Nsanzabaganwa,yamwandikiye amusaba gusesa amasezerano n’uwo mucungamutungo,akaba nta kindi yarenzaho,ahubwo uwarenganye yakwandikira BNR ayisaba kurenganurwa. Perezida w’inama y’ubuyobozi w’iyi SACCO Kwitonda Innocent yabwiye Bwiza.com, ko koko yandikiye uyu mucungamutungo ibaruwa imuhagarika by’agateganyo igihe cy’ukwezi kuva ku wa 29 Gashyantare uyu mwaka, ku wa 30 Werurwe akamwandikira imusezerera burundu akanamusimbuza by’agateganyo uwari umubaruramari we Uwimana Yvonne, yabisabwe na BNR kubera amakosa ngo yamugaragayeho mu igenzura yakorewe mu Kwakira 2019. Ati ’’Ni byo ayo mabaruwa narayanditse kandi inama y’inteko rusange ntiyabashije guterana ngo ibivugeho kubera ibihe turimo byo kwirinda icyorezo cya COVID-19, ariko nabisabwe na BNR nyuma y’amakosa amwe namwe yamugaragayeho nubwo jye numvaga hari ukuntu ayo makosa yakosorwa akaguma mu kazi ariko sinari kuvuguruza abankuriye niba ari ko babibonye bakabinsaba.’’ Bwiza.com yabajije guverineri wungirije wa banki nkuru y’u Rwanda (BNR ), Dr Monique Nsanzabaganwa, avuga ko iby’iki kibazo, yavuze ko ikibazo cy’umuntu cyihariye batajya bakijyana mu itangazamakuru. Ati’’ Tuvuga ibintu muri rusange, ikibazo cyihariye cy’umuntu, twe ntitugisubiza mu itangazamakuru.’’ Ubuyobozi bw’umurenge wa Nzahaha buvuga ko butewe impungenge n’iyi bombori bombori ivugwa muri iyi SACCO ishobora gusubiza ibintu inyuma nyamara butarigeze bubwirwa ko hari ikibazo na kimwe gihari mbere ngo bube bwabagira inama, bugasaba ko byakemuka vuba imikorere ya SACCO ikongera kuba ntamakemwa, umuyobozi w’aka karere Kayumba Ephrem we akavuga ko nta kibazo cy’iyi SACCO kiramugeraho, ko na kopi yagenewe mu mabaruwa yose bandikiranye n’aya makosa uyu mucungamutungo avugwaho nta na kimwe cyamugezeho.

Intandaro ngo ni uburangare bw’umubaruramari Uwimana Yvonne.

4 Responses
Rusizi: Bombori bombori muri SACCO ya Nzahaha
Amazimwe y’abagore!!! birababaje kubona munyangire, ishyari n’ibindi ntavuze tuzi kuri iriya SACCO bigikomeje kuyisubiza inyuma!
Gusa n’ubundi n’iyo bamurenganura bariya bagore turabazi bazarwaniramo, niyigendere nta kundi abasigayemo abahe iminsi mike bazagaragara