Perezida Zuma yahuye n'uruva gusenya ubwo yagezaga ijambo ku baturage

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 06 Kanama ubwo perezida wa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma yari kugeza ijambo ku bari mu kigo kibarurirwamo amajwi cya komisiyo y’amatora yari yasuye, hagize gutya haza itsinda ry’abagore bigaragambyaga mu mutuzo bamagana ifatwa ku ngufu, bamuca mu ijambo barangije bamwibutsa akahise imbere y’imbaga.

Perezida Zuma akaba yagezaga ijambo ku banyagihugu ku matora ku nzego z’ibanze yari arangiye, ishyaka rye, ANC rikaba ryaranagiye ritsindwa mu bice bimwe by’igihugu.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Iri tsinda ry’abigaragambya ryari rigizwe n’abagore bane bakiri bato nk’uko byatangajwe na IOL News, ryinjiye aho perezida yavugiraga ijambo rijya ku ruhimbi aribwo Zuma akigeraho ritambagira mu mutuzo nta kuvuga rifite ibyapa biriho ubutumwa bashakaga gutanga.

Nta kuvuga, aba bagore bakaba bagaragaje ibyapa byanditseho amagambo nka “Khanga” , “I am 1 in 3” , “10 years later” ndetse na “Remember Khwezi” .

1024x576_340691

Khwezi rikaba ari izna ryahawe umugore wo muri Afurika y’Epfo ngo wigeze gufatwa ku ngufu na Jacob Zuma mu myaka 10 ishize. Uyu mugore akaba yarahise ajya mu buhungiro nyuma y’uko perezida Zuma ahanaguweho iki cyaha.

Aba bagore bane nk’uko urubuga rwa IOL ruvuga, basimbuye bamwe mu bayoboke ba EFF (Economic Freedom Fighters) bari bamaze gusohoka ubwo perezida yajyaga ku ruhimbi agiye kuvuga ijambo.

kjjjjj

Bivugwa ko muri iki gihugu ku munsi abagore 150 bafatwa ku ngufu. Iyi myigaragambyo yo mu mutuzo ariko yakoze mu bwonko Zuma, ije mu gihe ishyaka ANC riri ku butegetsi ryitwaye nabi mu matora yo ku nzego z’ibanze yabaye kuri uyu wa Gatatu ushize.

Iri shyaka ryabuze amajwi ahantu ryari risanzwe rifite abayoboke benshi harimo na Nelson Mandela bay na Tshwane.

kgd

Nyuma yo gusoza ijambo rye, perezida zuma ngo yahise asohoka, abigaragambyaga nabo barasohorwa. Chairman wungirije wa Komisiyo yigenga y’Amatora muri Afurika y’Epfo, Terry Tselane akaba yahise asaba imbabazi umukuru w’igihugu ku bintu byamubayeho.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *