Ntibikunze kubaho ko umubyeye arinda agira amezi icyenda atazi ko atwite, mu gihe hari ibimenyetso simusiga byanze bikunze bigaragazaza umugore ko yasamye.

Ibi biherutse kubaho ku mugore witwa Tawanda aho mu gihe yari akiri umwangavu yaje gukora imibonano mpuzabitsina n’umusore wari inshuti ye aza gutwita ariko ntiyabimenya.
Akimara kuryamana n’uwo musore ngo ntiyabyitayeho akomeza gahunda ze nk’ibisanzwe,amezi 9 ashize yaje kujya mu birori yumva afashwe n’uburibwe budasanzwe .
Yaje kugana aho imodoka ye yari iparitse ariko yikubita hasi atarinjiramo , umushoferi we aramuterura amwinjizamo niko kumutwara kwa muganga ariko bageze mu nzira atangira kubyara.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mukobwa akimara kuzanzamuka yaje gutangazwa n’uko atari azi ko atwite kuko ntiyabiteganyaga.
Tuko.com ivuga ko icyaje gutuma uyu mugore yumirwa kurushaho n’uko ubwo yazaga gushyingiranwa n’umugabo we yaje kongera kubyara ubugira kane atazi ko atwite ariko akaba avuga ko impamvu nyamukuru yabiteye byaba ari uko yakoreshaga ibinini byo kuboneza urubyaro ibihe byose ntibikorane n’imiterere y’umubiri we .
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


