Ese inzaratsi zavugwaga mu Rwanda rwo hambere zarazimiye? cyangwa zahinduye inyito?

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe cyo hambere wasanganga abantu bavuga ko umugabo runaka yahawe inzaratsi n’umugore we kugirango abe inganzwa bityo umugore abone uko ategeka mu rugo, nyamara muri iyi minsi usanga batavuga ko ari inzaratsi ahubwo bigahindura inyito bakavuga ko umugabo runaka yaba yararozwe n’umugore we.
inza
Inzaratsi zavugwaga hambere wasanganga zitangwa mu buryo bwinshi ariko muri ubwari bwiganjemo cyane ni inzaratsi ngo zo bambara, basegura abantu, babagaburira….
Hari aho byagaragaraga ko umugabo runaka atashoboraga kuyobora urugo rwe ahubwo akagendera ku mategeko rimwe na rimwe akarishye ahabwa n’umugore we, aha bakavuga ngo umugore we yamuhaye inzaratsi.
Ibyo bikaba bitandukanye no mu Rwanda rw’iki gihe habaho abagabo bumvikana n’abafasha babo ku buryo usanga bafatanya muri twose bityo ugasanga bamwe mu batazi ihame ry’uburinganire burangwa no gufatanya, gukundana, kubahana ndetse no guhana agaciro kw’abashakanye bita bene abo bagabo imbwa akenshi bakanavuga ko mwene abo bahawe inzaratsi.
Iyo uwo mugabo atagifite bwa bwigenge bwe bwo gufata icyemezo ndetse n’ubwisanzure mu mubano we n’uwo bashakanye, icyo gihe uwo mugabo bavuga ko ari inganzwa.
Aba bagabo kandi usanga batinya kugera aho abandi bari kubera ikimwaro ndetse ugasanga no mu buzima bwabo bwa buri munsi abandi bakipfobya bakavuga ko abagore babo babarusha amashuli , umutungo….
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibyo rero usanga iyo rubanda babibonye usanga babishingiraho bavuga ko kanaka umugore we yamuroze akaba ariyo mpamvu aba yibombaritse gusa bidakuyeho ko hari n’abagore bagikoresha izo nzira zo kwirukira muri izo nzira z’amarozi ariko bikaba bitakitwa inzaratsi nk’uko byari bimeze hambere.
Aha iyo umugabo yiyumvamo kuba munsi y’umugore we kuko amurusha ibyo, atangira kwa kwitinya maze umugore yaba abashije agatwara urugo umugabo akaba inkomamashyi.
Icya mbere mu bashakanye, iyo habayeho urukundo, kubahana, koroherana no kumvana hagati ya bombi nta nzaratsi cyangwa ubuganzwa bivugwa mu rwanyu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *