militants_in_drc

Inyeshyamba za CODECO zatwaye bunyago abaturage basaga 18 muri Ituri

Sangiza iyi nkuru

Abantu nibura cumi n’umunani nibo bafashwe bugwate n’inyeshyamba za CODECO mu gace ka Pitso, muri Teritwari ya Djugu, Intara ya Ituri. ubwo imodoka yari itwaye abagenzi n’ibicuruzwa ivuye ku isoko rya Bule igana i Bunia, yagwaga mu gico cy’abo barwanyi ku muhanda wa RN27.

Amakuru y’abaturage avuga ko ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo wa gatandatu tariki ya 30 Kanama 2025, imodoka yari yuzuye abagenzi ndetse n’imizigo irimo ibiribwa nk’ibigori, ibishyimbo n’ibirayi, yaguye mu gico cy’abarwanyi ba CODECO.

Bahise, barasa amasasu menshi mu kirere kugira ngo babatere ubwoba nyuma bategeka abagenzi bose gusohoka mu modoka, nyuma yo kubatoteza no kubakorera iyicarubozo bahita babajyana ahantu hatazwi, batwara n’ibintu byose byari mu modoka bari bafite.

Nubwo abagenzi bose bafashwe bugwate, umuyobozi wa Village ya Pitso nyuma yo gutabazwa yahise atabara ku buryo abana batatu bafite imyaka iri hagati ya 4 na 12 bahise batabarwa, ariko abandi bose baracyari mu maboko y’abo barwanyi.

Nk’uko byemejwe na Justin Gudza, umuyobozi w’umurenge wa Djatsi, ibiganiro biracyakomeje kugira ngo hashakwe uko abandi bafashwe bugwate barekurwa mu mahoro iyi ni inshuro ya mbere ibikorwa nk’ibi bibaye ku muhanda wa RN27 nyuma y’icyumweru cyose hari hagarutse ituze rike mu gace ka Djugu.

Gusa, Intara ya Ituri imaze igihe,iranwamo umutekano muke utewe n’inyeshyamba za CODECO zikomeje kugaba ibitero bibuza abaturage umututekano, zikabuza ubuhahirane n’ubwikorezi mu muhanda wa RN27, umwe mu mihanda ikomeye ikoreshwa mu bucuruzi hagati ya Bunia n’ibindi bice.

Ingabo za Leta ntizihwema gutangaza ko zigiye gukora ibikorwa bikomeye byo guhashya imitwe yitwaje intwaro, ariko abaturage bo bavuga ko umutekano ukomeje kuba muke kandi ibikorwa by’ubuzima bwa buri munsi, cyane cyane ubuhinzi n’ubucuruzi, akaba aribyo byugarijwe ku buryo bukomeye.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *