Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakatiwe imyaka itatu yo gukora imirimo y’agahato.
Mutamba yahawe iki gihano n’Urukiko Rusesa Imanza muri RDC kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Nzeri, nyuma yo guhamywa icyaha cyo kunyereza umutungo w’igihugu ndetse n’ufitiye rubanda inyungu.
Ni umutungo ufite aho uhuriye na $ miliyoni 19 yari agenewe kubaka gereza ya Kisangani, mu ntara ya Tshopo.
Urubanza rwa Mutamba rwaravuze cyane kubera, bijyanye no kuba mu gihe yari Minisitiri w’Ubutabera hari benshi muri RDC bagiye bakatirwa urwo gupfa nyuma yo guhamywa ibyaha bitandukanye.
Uyu mugabo kandi akiri Minisitiri w’Ubutabera yatanze icyifuzo cy’uko abahamijwe kunyereza umutungo w’igihugu bajya bakatirwa urwo gupfa; n’ubwo ubwo busabe butigeze bushyirwa mu ngiro.
Constant Mutamba wigeze kuvugira muri gereza ya Munzenze y’i Goma ko azafunga Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, usibye kumara imyaka itatu akora imirimo y’agahato, urukiko rwanategetse ko agomba kutemererwa gukora imirimo iyo ari yo yose ya Leta mu gihe cy’imyaka itanu.


