Gz7jSaPXIAAuApn

Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi wa ASECNA witabiriye Aviation Africa Summit 2025

Sangiza iyi nkuru

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu, itariki 3 Nzeri 2025, Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Prosper Zo’o Minto’o, Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe umutekano w’ingendo zo mu kirere muri Afurika na Madagascar (ASECNA) uri mu Rwanda aho yitabiriye ya Aviation Africa Summit 2025 izabera i Kigali muri Radisson Blu kuva ku itariki ya 4-5 Nzeri.

Baganiriye ku ruhare rukomeye ASECNA yagize mu iterambere ry’ingendo z’indege muri Afurika ndetse n’uruhare rw’u Rwanda mu gukoresha drones mu nyungu z’ubukungu n’ubuzima.

Inama ya Aviation Africa Summit ni iya mbere y’abayobozi bakuru n’abandi bayobozi b’amasosiye y’indege no mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere.

Gz7jSaWXkAAn14N

Iyi nama ni urubuga ku bayobozi muri uru rwego rwo kuganira ku hazaza h’urwego rw’ ingendo z’indege muri Afurika, hakazibandwa ku mikurire, iterambere, n’ibibazo byugarije urwego.

Ni inama yateguwe na Times Aerospace Events hamwe na Union des Gestionnaires d’AĂ©roports d’Afrique Centrale et de l’Ouest (UGAACO), hamwe n’Ikigo cy’indege za Gisivili mu Rwanda (RCAA) hamwe n’isosiyete y’ibibuga by’indege mu Rwanda (RAC).

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *