Besigye yavuye imuzi gahunda y’amahanga mu kumufasha guhirika Museveni

Sangiza iyi nkuru

Umukandida w’ishyaka FDC Kiiza Besigye yahishuye ko amahanga amushyigikiye mu bikorwa byo gushaka guhirika Perezida Museveni wa Uganda.
BESIGYE
Ibi abitangaje nyuma yo kwerura akavuga ko adashobora kugirana ibiganiro na Leta ya Museveni nyuma yuko hari amakuru avuga ko baba bari mu biganiro bigamije inyungu z’igihugu.
Chimpreport ivuga ko ubwo Besigye yari mu mujyi wa Mbarara mu mpera z’icyumweru gishize yavuze ko abamushyigikiye batagomba gutinya kuko amahanga ngo yamaze guhuza imbaraga n’amahanga ngo bakure Museveni ku butegetsi.
Yagize ati” ntimugomba gutinya kuko amahanga aradushyigikiye kuko dufite impamvu ifatika.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nyuma yo kuva muri gereza aho yari afungiye, ni ubwa mbere Besigye yari akoranyije imbaga y’abamushyigikiye ngo bishimire ifungurwa rye, aho yari yishimiwe bikomeye kugeza ubwo Polisi yoherejwe muri ako gace ngo umutekano urusheho gukazwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *