Iperereza ryakozwe n’ikinyamakuru Chimpreport ryemeza ko umuhungu wa visi perezida wa Sudani y’epfo Dr. Riek Machar yaguye mu mvururu zadutse muri iki gihugu mu kwezi gushize. Gatwanga Machar bivugwa ko ari umwe mu barashwe ubwo ingabo za se n’iza perezida Kiir zakozanyagaho.
Nyuma yo guhwihwisa cyane ko umwe mu bahungu batatu ba Machar yishwe, iki kinyamakuru kigaragaza ko mu bushakashatsi cyakoze mu byumweru bitatu bishize, cyasanze Gatwang Machar ari we wiciwe mu mirwano.
Uruhande rwa Dr. Machar rwatakaje abasirikare 37 mu bakomoka mu itsinda ry’abasirikare rya J1, hemezwako Gatwang Machar wari mu ngabo za hafi zirinda umutekano wa se ari umwe muri abo 37 barashwe mu gihe cy’imirwano.
Bamwe mu nshuti za hafiz a Dr. Riek Machar zabwiye umunyamakuru wa Chimpreport dukesha iyi nkuru muri wikendi ishize ko Gatwang wasaga na se yapfuye ndetse akaza no guhita ahambwa mu mu murwa mukuru Juba ku mjunsi wakurikiyeho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku ruhande rw’abagize umuryango bagize icyo bemeza aya makuru ndetse bakanagaragaza agahinda n’ishavu batewe no kubura umuvandimwe. Umwe muri bo yagize ati, “Twaburiye umuvandimwe Gatwang mu mirwano ya J1, yari umusirikare ukomeye kandi icyuho cye ntikizasibangana”.
Imirwano yo muri Soudan yubuye nyuma yuko Dr. Riek Machar yari amaze igihe gito agarutse mu murwa mukuru Juba, agizwe visi perezida wa Salva Kiir nkuko byari byemejwe n’amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono muri Kanama umwaka ushize yo gukora guverinoma y’ubumwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théogène U @Bwiza.com


