Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa Mbere, itariki 8 Nzeri 2025, rwerekanye abantu batawe muri yombi bashinjwa ibyaha by’ubwambuzi bushukana inagaruza agera kuri miliyoni 15 z’Amafaranga y’u Rwanda batwaye muri ubwo buryo.
Ibinyujije kuri X, RIB yagize iti: “Hashingiwe ku birego bitandukanye bijyanye n’ubwambuzi bushukana bukorerwa kuri telephone, RIB ku bufatanye na Polisi y’Igihugu n’izindi nzego yafashe abantu bagera kuri 26, igaruza amafaranga angana na 15,000,000 Frw ndetse ifatira n’imitungo bakuye mu mafaranga bibye igizwe n’amasambu, amatungo ndetse na telefone bifite agaciro ka 10,000,000 Frw.”

Yakomeje ivuga ko abakekwa bakoresha amayeri atandukanye arimo kwiyitirira ibigo by’itumanaho bagahamagara umuntu cyangwa bakamwoherereza ubutumwa bugufi bakamusaba kugira imibare akanda kuri telephone ye.
Hari abashukana bakabeshya ko bayobeje amafaranga bagasaba umuntu kuyabasubiza, cyangwa bagatera ubwoba ko bafungisha konti ya momo y’uwo bashaka kuyatwara n’andi mayeri menshi.

Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry avuga ko “Abafashwe bakurikiranweho ibyaha birimo; gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kwiyitirira umwirondoro, kudasobanura inkomoko y’umutungo n’icyaha cy’iyezandonke.”

RIB ikomeza yibutsa abantu kugira amakenga no kwima amatwi ababahamagara biyitirira ibigo by’ibyitumanaho bakabasaba kugira imibare runaka bakanda kuri telefone zabo. Iranaburira abafite imigambi yo kwishora muri ibi byaha kuyireka bagashaka imibereho mu buryo bukurikije amategeko.


