Umupolisi yirukanywe nyuma yo gusambanya umugore amufatiyeho imbunda

Sangiza iyi nkuru

Mu mujyi wa Pretoria muri Afurika y’Epfo haravugwa umuporisi watawe muri yombi azira gusambanya umugore abanje kumufatiraho imbunda.
officer
Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Dantelle Mahlab w’imyaka 27 y’amavuko yatawe muri yombi azira gusambanya umugore ku ngufu ubwo yari kuri bariyeri(Roadblock).
Polisi ya Pritoria ivuga ko ubwo uyu musore yari ku nshingano, yabanje gusaba uwo mugore ko baryamana arabyanga niko guhita amufatiraho imbunda amusambanyiriza mu bihuru byari hafi aho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iperereza ryakozwe rivuga ko uwo mugore yari atwaye imodoka anafite icupa ry’inzoga ku bibero, uwo mupolisi avuga ko nibaramuka baryamanye ari bumubabarire ariko undi arabyanga avuga ko aho kubikora yakwishyura ikiguzi cy’ikosa yafatiwemo.
Nyuma yo guhamwa n’icyaha Mahlab yahise yirukanwa nta mperekeza ahawe, kugeza ubu ariko bikaba bitararangira bikaba bishoboka ko yafatirwa n’ibindi bihano.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *