Amagana y’inyeshyamba zo muri Syria yerekeje muri Libya gufasha Gen. Khalifa Haftar uhanganye na Leta yemewe ya Tripoli kuva mu mwaka ushize. Umwe mu basesenguzi kuri politiki w’Umunya-Syria nk’uko Alaraby ibitangaza, abinyujije kuri Twitter yavuze ko izi nyeshyamba zagiye muri Libya zimaze guhabwa imyitozo na Kompanyi yigenga y’Abarusiya yitwa Wagner. Abahaye News Arab amakuru bavuga ko ” Wagner yatoreje izi nyeshyamba mu gace ka 18 k’Ingabo za Syria kari mu burasirazuba bw’Umujyi wa Homs. Amakuru avuga ko abenshi mu bagiye gufasha Gen. Haftar ari abo mu nyeshyamba za Quneitra wo mu burengerazuba bw’amajyepfo ya Syria. Aba bose ariko ngo bari mu bashakishwa na Leta ya Syria ku bwo kuba baragize uruhare mu bikorwa birwanya Leta. N’ubwo bimeze bityo, hari amakuru avuga ko izi nyeshyamba zagiye zinjizwa muri uyu mugambi n’inzego z’ubutasi za Syria, zibashyikiriza Wagner y’Abarusiya. Umwe mu batanze amakuru yatangarije Horan Free Media ati ” Inzego z’ubutasi za Syria, ba meya n’abayobozi b’ibyaro muri Quneitra bamaze iminsi bajyanira Wagner abasore bakiri bato kuva mu kwezi gushize.” Uyu avuga ko izi nyeshyamba zasezeranyijwe kuzajya zihabwa amadolari 1,000, kudahanirwa ibikorwa byo kuba bararwanyije ubutegetsi bwa Assad ndetse no guzashyirwa mu gisirikare cya Leta. Aba ngo bazaba bashinzwe kurinda ahari ibirombe bya peteroli biri mu matware agenzurwa na Gen. Haftar mu gihe cy’amezi atatu ndetse ngo bari no mu bahanganye n’ingabo za Leta mu Mujyi wa Tripoli. Umushakashatsi w’Umunya-Syria, Elizabeth Turskov avuga byibura inyeshyamba zo muri Syria 350 zavuye muri iki gihugu zijya kurwana ku ruhande rwa Gen. Haftar muri Libya bajyanwe n’Uburusiya. Uburusiya ntacyo buvuga kuri ayo makuru. Uburusiya bizwi ko bushyigikiye Gen. Haftar. Ni mu gihe Turukiya yabanje gushyigikira uyu mujenerali nyuma ikisubiraho ikajya ku ruhande rwa Leta. Kugeza ubu hari impungenge ko uku kwinjiza inyeshyamba muri Libya bishobora kongera ikibatsi cy’icyorezo cya Coronavirus. Arab News ivuga ko uretse aba, bitazwi ko izi nyeshaymba zohererejwe muri Libya, hari n’abandi bacanshuro bo muri Syria no mu burayi, bahanganye na Leta yemewe na LONI ya LIBYA yiswe Libyan Government of National Accord (GNA).

6 Responses
Uburusiya bwohereje inyeshyamba zo muri Syria gufasha Gen. Haftar
Statistics zerekana ko kuva isi yabaho,intambara zimaze guhitana abantu bagera kuli 1 billion/milliard.Ahanini kubera inzara n’indwara biterwa n’intambara.Albert Einstein yavuze ko:”Ikintu cyonyine cyakuraho intambara nuko,abantu bakanga kurwana”. (Nothing will end wars unless people refuse to go to war).Bihuye n’ibyo bible ivuga yuko abakristu nyakuri batajya mu ntambara z’iyi si. Abantu bose babaye abakristu nyakuri,intambara zose zahagarara.Imana yanga umuntu wese uvusha amaraso y’abantu.Nkuko bibiliya ivuga,ku munsi w’imperuka Imana izakuraho intambara zose,itwike n’intwaro zose.Kuli uwo munsi,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza.Nguwo umuti rukumbi w’intambara zose zibera mu isi.

niba Gen.Haftar adashyigikiwe n’Abanyamerika azatsindwa n’ubwo abanyalibiya benshi bamwibonamo

America nubwo itamushyigikiye arko ntinamurwanya mbona uriya mugabo wumuru Siya atajya apfa kuva kubintu haftal ndamubona Na intsinzi
Uburusiya bwohereje inyeshyamba zo muri Syria gufasha Gen. Haftar
America nubwo itamushyigikiye arko ntinamurwanya mbona uriya mugabo wumuru Siya atajya apfa kuva kubintu haftal ndamubona Na intsinzi