WhatsApp-Image-2025-09-16-at-12.51.42

UPDF yishe umuyobozi mukuru wa Al-Shabaab

Sangiza iyi nkuru

Ingabo za Uganda (UPDF) ziri mu butumwa bwa African Union Support Mission in Somalia (AUSSOM) zatangaje ko zishe umuyobozi mukuru w’inyeshyamba za Al-Shabaab mu karere ka Lower Shabelle muri Somaliya.

Uyu muyobozi witwa Osman Hussein Bune Amiir wari uzwi nk’umugaba mukuru w’ingabo za Al-Shabaab muri ako gace, yishwe ku wa 14 Nzeri 2025 mu gitero gitunguranye cyateguwe n’ingabo za UPDF hafi y’umujyi wa Buulomareer.

Umugaba wa Sector One, Brigadier General Joseph Musoke Ssemwanga yashimye abasirikare ba Buulo Mareer Forward Operating Base kuba bahaye “igihano gikomeye” Al-Shabaab.

Mu byo ingabo za UPDF zavanye muri icyo gitero harimo imbunda ntoya (pistolet) n’amasasu yayo atatu yuzuye, indebakure zikoreshwa mu ntambara, telefone ebyiri hamwe n’utundi dukoresho.

Brig Gen Ssemwanga yavuze ko AUSSOM, ubuyobozi bwa UPDF n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga bagikomeje umugambi wo gusenya imiyoboro ya Al-Shabaab no kugarura ituze muri Somaliya.

Umuyobozi w’ibirindiro bya Buulo Mareer, Maj David Ogweng yashimye ubufasha n’ubuyobozi ahabwa na Brig Gen Ssemwanga, avuga ko byatumye abasirikare be bashobora gusohoza inshingano zabo neza. Yongeyeho ko bazakomeza guharanira amahoro n’umutekano muri Somaliya.

Mu ruzinduko rwe, Brig Gen Ssemwanga yanasuye ibirindiro bya Quoryoley na Goloweyn, areba uko abasirikare biteguye ndetse n’imibereho yabo. Yari aherekejwe na Lt Col Justus Magyembe, ushinzwe ibikoresho n’ubwubatsi muri contingent, hamwe n’abakomanda bashinzwe kurwanya ibisasu biturika (EOD) n’iby’abagore mu ngabo.

UPDF troops attending the sector one commander meeting during the visit in Qoryoolye FOB 1024x682 1 WhatsApp Image 2025 09 16 at 12.51.25 5 1024x768 1 Brig gen Joseph Musoke Ssemwanga addressing the troops in Buluumalere after eliminating a key leader Al shabab in Lower Shabeller 1536x1024 1 WhatsApp Image 2025 09 16 at 12.51.42

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *