Kuri uyu wa mbere 8 Kanama 2016 umuyobozi w’ikirenga akaba n’umwami w’igihugu cy’u Buyapani yatangaje ko igihe kigeze ngo yegure ku buyobozi bw’igihugu cye kubera impamvu zitandukanye ziganjemo iz’uburwayi, ibi bikaba bishobora gutuma igihugu kijya muri kamparamaka.
Mu ijambo uyu mwami uzwi ku izina rya Akihito yanyujije kuri televiziyo ryavugaga ko bimugoye gukomeza kuba umwami ahanini bitewe n’ibibazo by’uburwayi bikomeje kumwibasira, bikaba binamubuza kubahiriza inshingano z’ubuyobozi ashinzwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
“iyo ndebye ubushobozi bwanjye bw’umubiri mbona bugende bugabanuka. Mfite impungenge ko bishobora kunkomerera kuzuza inshingano ndetse no gukomeza kuba ikirango cy’igihugu nkuko nabikoraga”.
Itangazo rya Akihito ntiryatunguranye cyane, kuko uyu mwami yari asanganywe ibibazo by’ubuzima butari buhagazae neza. Mu muhango wo kwizihiza isabaukuru yagize mu Ukuboza k’umwaka ushize yagaragaje ko afite uburwayi bwa kanseri y’imyanya myibarukiro.
Minisitiri w’intebe w’u Buyapani Shinzo Abe yatangaje ko nyuma yo kumva ibyatangajwe n’umwami yabifashe nk’ibintu bikomeye. Yagize ati, “Nkurikije uko umwami akora nuko inshingano ze zimeze, ukareba n’umutwaro w’inshingano afite; ndatekerezako tugomba gutekereza ku mpungenge ze no gushakira hamwe icyakorwa”.
Akihito yagiye ku ngoma kuwa 7 Mutarama 1989 asimbuye se Showa, akaba ari umwami wa 125 wayoboye iki gihugu. Yavutse kuwa 23 Ukuboza 1933, akaba afite imyaka 82.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théogène U @Bwiza.com


