Umukobwa yatwaye inda, se ararakara bya hatari amutegeka kujya kumwereka uwayimuteye, baragenda barahagera, umusaza yakunje isura bidasanzwe.
Umusaza ati ni wowe wantereye umwana inda sha!? Umuhungu ati ni njye muze, ariko reka mbanze nanakuzimanire. Umusaza ati kazimanirwe n’abazimu, nta n’isoni…..(umuhungu aba amuciye mu ijambo) ati jya utuza vieux, inda sinayihakanye, ni njye wayimuteye, nabyara umuhungu nzaguha taxi ebyiri na miliyoni nk’eshanu zizakubera igishoro mu bucuruzi, umukobwa wawe yambwiye ko kuri banki bakwimye inguzanyo, bityo rero reka guhangayika ikitabuze hano ni amafaranga. Nabyara umuhungu nzaguha ibyo, nabyara umukobwa byo kuko nkeneye agakobwa cyane nzaguha supermarket, nguhe ikibanza kiri i Bugesera n’isambu ya metero 80 kuri 50 iri i Rwamagana.
Umukobwa aba yitereye hejuru ati hanyuma se inda iramutse ivuyemo byagenda bite? Umusaza ati ceceka wa mushenzi we, nivamo azagutera indi, urazana iby’imiteto mu mafaranga?
Zamubandi Saido/Bwiza.com



2 Responses
Birasekeje: Umukobwa yatwaye inda se amutegeka kumwereka uwayimuteye
Ndashaka inkuru ngufi zisekeje:urugero:YAMBWIYE KO TUZASANGIRA AKABISI NAGAHIYE NONE YANZE KURISHA UBUGARI AMAPERA
Birasekeje: Umukobwa yatwaye inda se amutegeka kumwereka uwayimuteye
Ndashaka inkuru ngufi zisekeje:urugero:YAMBWIYE KO TUZASANGIRA AKABISI NAGAHIYE NONE YANZE KURISHA UBUGARI AMAPERA