Inyuma y’uruzinduko rw’umukuru w’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi i Pretoria, rwasobanuwe nk’urugamije kuganira ku mutekano n’ubufatanye, ngo haba hihishe inyuma ibindi bikorwa bya dipolomasi byo ku rwego rwo hejuru, aho amakuru agera kuri mediacongo.net avuga ko Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yaba yatangiye gukorera inyuma y’amarido ku kongera kwegeranya Félix Tshisekedi na Joseph Kabila. Iyi gahunda ndetse ishobora no gusobanura isubikwa ritunguranye ry’isomwa ry’urubanza rw’urwahoze ari umukuru w’igihugu cya Congo imbere y’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare.
Urugendo rwa Perezida Félix Tshisekedi muri Afurika y’Epfo rwateje impuha nyinshi, birenze ibisobanuro byatanzwe ku ruzinduko rwafatwaga nk’urusanzwe rwo gushimangira umubano w’ibihugu byombi. Amakuru atarashyizwe ahagaragara ariko yaturutse kuri umwe mu bazi iby’uru rugendo utarifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko inama imbonankubone yashobokaga hagati ya Félix Tshisekedi n’uwamubanjirije, Joseph Kabila, yaba yari yo ntandaro y’uru rugendo. Umuhuro w’ibanga, wateguwe na Perezida wa Afrika y’Epfo, Cyril Ramaphosa.
Ubutumire bwa Rama-phosa ntabwo bwari impanuka. Bwaje mu gihe hakomeje umwuka mubi muri politiki ya DRC, aho impande zombi zihanganye zikomeje kwitazanya. Uruhare rwa Afrika y’Epfo nk’umuhuza ntabwo ari rushyashya. Uwahoze ari Perezida Thabo Mbeki, bivugwa ko yegereye cyane Ramaphosa, na we ngo yaba yaragize uruhare muri iki gikorwa, ibishimangira igikorwa cyo kunga impande zombi cyo mu rwego rwo hejuru.
Iyi nkuru ivuga kandi ko ubu butumire na none atari impanuka nyuma y’uko Kinshasa yanze ubutumire bwa Mbeki mu nama y’amahoro iherutse kubera muri Afurika y’Epfo yari yanatumiwemo na Joseph Kabila ndetse na AFC/M23. Ibi birerekana kwegera abo bireba mu buryo butaziguye kandi butandukanye cyane na protocoles zisanzwe.
Amayobera arushijeho kongerwa n’andi makuru akomeye: isubikwa ritunguranye ry’urubanza rwa Joseph Kabila rwaciwe n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwa RDC. Ababikurikiranira hafi bavuga ko ari ikimenyetso gikomeye. Uku gusubikwa kw’isomwa ry’urubanza gushobora kuba ari ‘condition’, cyangwa byibura ikimenyetso cyo guturisha, kugirango bizorohereze ibiganiro.
Niba iyi nama hagati ya Tshisekedi na Kabila yarabaye koko, ngo zaba ari impinduka zikomeye muri politiki ya Congo. Inyuma ya camera n’amatangazo yemewe, bivugwa ko hari indi diplomacy ihishe iri mu kazi ko kuzana amahoro n’ituze muri DRC. Hasigaye kumenya gusa niba iyi mihate izera imbuto.



One Response
nonese kowumva aribitaravuzwe wowe wabikuyehe?