Minisitiri w’Intebe Netanyahu yagize ati: “Igisubizo cyo kugerageza guhatira Leta y’iterabwoba hagati mu gihugu cyacu kizatangwa nyuma yo kugaruka mvuye muri Amerika.” Ati: “Nta Leta ya Palestine izabaho mu burengerazuba bw’Uruzi rwa Yorodani.”
Abayobozi ba Israel bavuga ko mu biganiro bagiranye n’abayobozi bakuru ba Amerika, harimo no mu ruzinduko rw’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio, mu cyumweru gishize, ubuyobozi bwa Amerika butarwanyije intambwe Israel ishobora gutera mu gusubiza kwmera Palestine nk’igihugu.
Umwe muri aba yavuze ko nta biganiro birambuye byerekeranye n’ibice Israel ishobora kwiyomekaho, ahubwo ko haganiriwe ku mahitamo atandukanye, amwe muri yo akaba yaba kwigarurira Ikibaya cya Yorodani.
Harasuzumwa kandi kwirukana abadipolomate b’ibyo bihugu no guhagarika imishinga ihuriweho bifitanye na Israel, nk’uko umuyobozi muri iki gihugu abitangaza.


