Isesengura: Ifungwa ry’ umupaka w’ u Rwanda n’ u Burundi ikimenyetso cy’ iherezo y’ ingoma ya Perezida Nkurunziza

Sangiza iyi nkuru

Kuva kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 6 Kanama 2016, Leta y’ u Burundi irangajwe imbere na Pierre Nkurunziza yafashe icyemezo gikaze cyo gufunga imipaka yose ihuza iki gihugu n’ u Rwanda.
Iki cyemezo kibuza imodoka zitwara ibicuruzwa mu Rwanda cyafashwe mu rwego rwo kurinda no kubuza Abarundi guhungira mu Rwanda ku bwinshi kuva aho Perezida Nkurunziza yiyamamarizaga kuyobora manda ya 3 binyuranyije n’ Itegekonshinga ry’ u Burundi, nk’ uko tubikesha Le Pays.bf.
Abakurikiranira hafi politiki yo mu Burundi basanga nyuma y’ igihe gito Leta y’ u Burundi imaze yanzuye ko ibicuruzwa bisohoka hanze bitangiye kugira ingaruka ku baturage baturiye imipaka bari basanzwe bahahirana.
Si ibyo gusa, kuko ku ruhande rw’ u Burundi hagiye hanavugwa izuba rikabije mu ihinga rirangiye byumvikane ko ryagize ingaruka mbi ku musaruro.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Isesengura ryimbitse kandi ryigenga rya Bwiza.com rigaragaza ko ibi byemezo byihanukiriye bya Nkurunziza n’ ibyegera bye bigamije kwerekana ko u Rwanda ari rwo nyirabayazana ku bibazo by’ u Burundi aho bivugwa ko rucumbikiye abarwanya icyo gihugu.
Uko bimeze kose iri sesengura ryacu rigaragaza ko kuva muri Mata 2015, Perezida Nkurunziza yitaruje politiki mpuzamahanga yifungirana mu gihugu cye yishyiramo u Rwanda rwa Perezida Paul Kagame.
Nkurunziza/bwiza.com
Perezida Nkurunziza akomeje gutegura igihombo cye
Kubuza abaturage guhunga mu gihe bivugira ko bafite umutekano mucye ndetse n’ abandi bakabuzwa uburenganzira bwo kujya guhaha hirya no hino ndetse no mu Rwanda by’ umwihariko bishobora gutuma ingoma ya Nkurunziza irangira vuba bitewe ni uko abantu bamera nk’ aho baboshwe.
Mu bifatika kugeza magingo aya kandi bituma abantu bavuga ko ingoma ya Nkurunziza iri mu marembere ni uburyo ngo atacyizere n’ igicucu cye ndetse akaba anategura kurwana ingundura kuko atakwemera kuviramo aho.
Ikigaragara ni uko amanama ndetse n’ imyanzuro byagiye bifatwa n’ umuryango mpuzamahanga ku bibazo byugarije u Burundi byabaye impfabusa bitewe n’ umugambi wa Perezida Nkurunziza wo sigasira ubutegetsi atitaye ku kintu na kimwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *