Ubushinjacyaha bwa Turukiya kuwa Mbere tariki 20 Mata bwashyize hanze ibindi bimenyetso bikomeza gutunga agatoki igikomangoma cyimitswe cya Arabia Saudite, Mohammed bin Salman uruhare mu rupfu rw’umunyamakuru, Jamal Khashoggi. Ubushinjacyaha bw’iki gihugu bwashyize hanze ibirego ku bantu 20 bose bakomoka muri Arabia Saudite; barimo babiri ba hafi ku gikomangoma Salman ko bagize uruhare mu kwica Khashoggi kuwa 2 Ukwakira 2018. Muri aba kandi harimo Umuyobozi Wungirije w’Ubutasi bwa Arabia Saudite, Ahmed al-Assiri, umukozi ushinzwe itangazamakuru mu rukiko rw’ibwami, Saud al- Qahtani. Aba ni bo bashinjwa kuyobora operasiyo yo guhitana Khashoggi ndetse no gutanga amabwiriza ku itsinda ry’abantu 15 bahitanye uyu mugabo. Dosiye ya paji 117 itangira ivuga uko Khashoggi w’imyaka 59 yahunze igihugu cye, inkuru yanditse anenga ubutegetsi bw’iki gihugu ndetse n’iterabwoba yagiye ashyirwaho na Qahtani, ngo ” Uzishyura igiciro.” Khashoggi, wandikiraga Washington Post yinjiye muri konsila ya Arabia Saudite muri Turukiya kuwa 28 Nzeri 2018 kugira ngo ashake impapuro zo gushyingiranwa n’umukunzi we w’Umunya-Turukiya, Hatice Cengiz. Muri iki kirego harimo kandi amafoto na videwo nk’ibimenyetso biva muri konsila ya Arabia Saudite iri Ankara. Ibindi bimenyetso ni ibyakuwe kuri konti ya Twitter ya Khashoggi aho ngo yaterwaga ubwoba. Abandi baregwa ni abakora mu nzego z’ubutasi, Maher Mutreb, Salah al-Tubaigy na Fahad al-Balawi, aba bose bakaba ari abantu ba hafi b’igikomangoma Salman. Khashoggi yishwe bunyamaswa Abayobozi ba Turukiya bavuga ko Khashoggi yabanje kunigwa, acibwamo ibice ubwo yari muri konsila. Ibice by’umubiri we byaburirwe irengero n’ubwo Turukiya itahwemye gusaba ko Arabia Saudite yagira uruhare muri iki kibazo. Ni ingingo iki gihugu kidakozwa. Urupfu rwa Khashoggi rwateje umwuka mubi hagati ya Arabia Saudite na Turukiya. Perezida wa Turukiya, yavuze ko ” Iki kirego itazakirekura.” Ni mu gihe n’ubundi ibihugu byombi bisanzwe birebana nabi. Perezida Tayyip yabwiye FOX News ati ” Ibi byabaye mu gihugu cyanjye, ibyo nabirebera nte? Ngomba kubikurikirana. Ni inshingano zacu.” Urupfu rwa Khashoggi kandi rwashyamiranyije Arabia Saudite na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Azwi nk’inshuti za Israel, Amerika n’Ubwongereza.


