Kantengwa Angelique wahoze ari umuyobozi w’Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’abakozi mu Rwanda (RSSB) yagizwe umwere ku byaha byose yari akurikiranweho, ubushinjacyaha bukavuga ko bugiye gusesengura uko yagizwe umwere.
Kantengwa Angelique yatawe muri yombi na Polisi y’Igihugu muri Nzeri 2014, akurikiranweho ibyaha birimo gukoresha nabi umutungo wa Leta, gutonesha ndetse no gutanga amasoko ya Leta mu buryo butemewe n’amategeko nk’uko ubushinjacyaha bwabibwiye Urukiko rwa Nyamirambo kuwa 24 Nzeri.
Yari akurikiranweho gutanga amasoko y’ubwubatsi bw’iki kigo ku masosiyete atatu, aho ubushinjacyaha bwavugaga ko hatanzwe amafaranga arenga miliyari ebyiri mu buryo butemewe n’amategeko bigateza leta igihombo kinini.

Umutungo wa Leta kandi Kantengwa yashinjwaga gutanga ku buntu, wari urimo amadorali ibihumbi 30.000 cyangwa miliyoni zirenga 26, mu mafaranga y’u Rwanda ngo yahaye rwiyemezamirimo ku gishushanyo mbonera cy’ikigo yari abereye umuyobozi, RSSB.
Gusa Kantengwa yaje kurekurwa by’abagetaganyo muri Werurwe 2015, n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, kubera impamvu z’uburwayi akaba yari akeneye kujya kwivuza.
Kuva icyo gihe uyu muyobozi ntiyongeye kugaragara mu rukiko nk’uko iyi nkuru dukesha Izuba Rirashe ikomeza ivuga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Nkusi Faustin akaba yabwiye iki kinyamakuru aya magambo: “Icyabayeho ni uko uriya mugore urukiko rwamugize umwere, kuri twe icyemezo cyafashwe kirubahwa kubera ko impande zombi ziba zahawe umwanya zikisobanura zirimo n’uregwa, gusa ubu igisigaye tugiye kureba niba ibyo umucamanza yashingiyeho amugira umwere tubyishimira cyangwa tutabyishimira.”
Yakomeje agira ati “Ubu tugiye gufata umwanya uhagije tubisesengure turebe ibyo bashingiyeho bafata ibyemezo bimugira umwere, urukiko rwamugize umwere ariko ibi ntibibuza ko dusesengura ikibazo tukareba niba twajurira cyangwa twabireka, ruriya ni urwego rwa mbere, ariko birashoboka ko byanagera no mu rwego rw’ubujurire, dufite iminsi 30 yo gufata umwanya tugasesengura uko iki cyemezo tukareba niba twajurira.”
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


