Kenya: Ushinzwe kuyobora ba mukerarugendo yabateye ibyuma Umushinwakazi ahasiga ubuzima

Sangiza iyi nkuru

Ushinzwe kuyobora ba mukerarugendo kuri Keekorok Lodge muri pariki yo mu gihugu cya Kenya yitwa Maasai Mara National Reserve, mu ijoro ryakeye yateye icyuma ba mukerarugendo b’Abashinwa umwe ahasiga ubuzima.

Uyu muntu ushinzwe kuyobora ba mukerarugendo na mukerarugendo w’Umushinwa wari uri kumwe n’umugore we, ngo babanje kujya impaka bapfa ameza yo kuriraho, aho uyu munyakenya yavugaga ko ari ameza ye asanzwe yicaraho, mu gihe Abashinwa bari bayicayeho.

Ngo yahise afata icyuma rero yakoresheje atera iyi couple, umugore watewe icyuma inshuro 2 mu gituza no mu mbavu ahitanwa n’ibikomere ari kujyanwa kwa muganga, mu gihe umugabo we ntacyo yabaye.

kee-pic

Iyi nkuru dukesha Daily Nation ivuga ko ba mukerarugendo bagera mu 100 bari bari aho babonye ibyabaye bagahunga bavuza induru basohoka aho bariraga.

Umuyobozi w’igipolisi muri Narok, Jill Galgalo, yemeje aya makuru avuga ko ibi byabaye saa moya n’igice mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere. Yanemeje ko uyu mushinwa warokotse yajyanywe kuri uyu wa kabiri ku Bitaro bya Nairobi.

Umupolisi wageze ahabereye ibi bintu atabaye, avuga ko uyu wari ushinzwe kuyobora ba mukerarugendo, yasanze aba bashinwa aho bari bicaye, akabasaba kuhahaguruka kuko ngo ariho asanzwe yicara abandi bakanga agatangira kubatera icyuma. Uyu mugabo akaba yatawe muri yombi afungiwe kuri station ya polisi ya Narok.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *