Rubavu: Bafite ubwoba ko abakora magendu bashobora kubanduza COVID-19

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baturage batuye mu bice byegereye ku mupaka uhuza Umujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo na Rubavu mu Rwanda, bavuga ko bafite impungenge ko abashumba bambuka mu buryo butemewe bashobora kuba intandaro yo kwandura Coronavirus.

Bamwe mu baganiriye na Radiyo ijwi ry’Amerika batangaje ko hari abashumba bakijya kugurisha amata muri Congo, kandi abo ngo binjira badapimwe icyorezo cya Coronavirus.

Umwe muri bo utuye mu Mududgudu wa Rurembo, Akgari ka Byahi mu Murenge wa Rubavu, ati: “Imbogamizi abaturage dufite ni iz’ibiraro bitatu: Ikiraro cya Egide, icya Rutayisire na Cyetu kuko n’iyo ndiri y’abagenda n’abagaruka. Ni naho banyuza magendu.”

Mugenzi we ati: “Hari ukuntu usanga ibiraro biri hafi y’umupaka byegereye abasirikare barinda umupaka. Haba harimo intera ya metero 800 cyangwa ikirometero hagati ya posite z’abasirikare ubwo hagati yazo haba harimo ibiraro by’abashumba. Ushobora kugira ngo baba baragiye za kandi ahubwo barimo kubera akandi kazi. ”

Abajijwe niba abasirikare baba bavigirimo uruhare cyangwa babyirengagiza nkana, uyu muturage ati “ Nta wamenya. Mu bigaragara disitanse [distance] iba irimo hagati, umushumba birashoboka ko yanabikora wenyine. Hari igihe baca mu rihumye abasirikare bakambutsa umuntu. Hari n’igihe abashumba bicara bakigamba ngo ni afande runaka uhari.”

Undi ati: “Ni indiri y’urumogi, bariya bashumba banywa ibiyobyabwenge iyo bamaze guhabwa amafaranga banywa ibiyobyabwenge.”

Aba bashumba nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga, bashyizeho ibiciro. Umwe mu baturage ati: “Byatangiye ari ibihumbi bitanu Corona itaraza. Ubu dufite amakuru ko ari ibihumbi 20.”

Abaturage bavuga ko aba bashumba ari nkomoko y’umutekano muke muri aka gace. Uyu ati: “Hari Coronavirus kandi hari n’igihe bakama amata bakayagurisha muri Congo. Bishobora gutuma twandura kuko Coronavirus yagaragaye mu Mujyi wa Goma. Twe nk’abaturage turabangamiwe, dushobora kwandura mu buryo tutazi.”

Mu bo abaturage batunga agatoki ku gutiza umurindi iki kibazo, harimo na ba nyir’inka baba badashaka guhana abashumba babo bagaragayeho ayo makosa.

Bavuga ko bigoye gutandukanya umushumba n’utari we bitewe n’urujya n’uruza ruba muri ibyo biraro.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Pacifique Ishimwe ahakana aya makuru, akavuga ko aba bashumba ntaho babona banyuza abantu bambutsa.

Meya ati: “Abashumba nta bushobozi bafite bwo kwambuka kuko umpaka urarinzwe n’inzego z’umutekano. Kereka uwaba ashaka guca mu rihumye akagaruka. Aba tubashyira mu kato gusa abagenda bo sinzi aho banyura.”

Uyu muyobozi atangaza ko abantu 50 bavuye muri Congo banyuze mu nzira zitemewe. Aba ngo barasuzumwe, basanga ni bazima, bajya mu buzima busanzwe.

Muri iki gihe Abanyarwanda bakomeza gukangurirwa kwirinda Coronavirus. Mu bisabwa harimo kwirinda ingendo zitari ngombwa, bakaguma mu rugo.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Rubavu: Bafite ubwoba ko abakora magendu bashobora kubanduza COVID-19
    Ariko visi meya ibyo avuze nk’umuyobozi ar’ukuri? ese ubu giye mu midugudu nka igize akagari ka byahi mu murenge wa rubavu, cg mu midugudu igize akagari ka mbugangari mu murenge wa gisenyi agakora ibarura kuri buri rugo yasanga uko banganaga ariko bakingana? ese ko abakoreraga hakurya ko bagiye gukomeza imirimo yabo banyuzehe ko imipaka irinzwe? ese abakoragayo igifundi n’indi mirimo itandukanye ko bagezeyo banyuzehe ko imipaka irinzwe? ese iyo bagarutse baca he ko harinzwe? rwose ikibazo n’uko twe twemeye kwihangana tukumva amabwiriza ya leta tuzanduzwa nabariya bashigikiwe nabakunzi b’akamanyu k’umutsima gusa, ese ko bariya22 babonetse baraje munzira zemewe, aba njiya panya bazanduza abangan’iki?

  2. Rubavu: Bafite ubwoba ko abakora magendu bashobora kubanduza COVID-19
    Ariko visi meya ibyo avuze nk’umuyobozi ar’ukuri? ese ubu giye mu midugudu nka igize akagari ka byahi mu murenge wa rubavu, cg mu midugudu igize akagari ka mbugangari mu murenge wa gisenyi agakora ibarura kuri buri rugo yasanga uko banganaga ariko bakingana? ese ko abakoreraga hakurya ko bagiye gukomeza imirimo yabo banyuzehe ko imipaka irinzwe? ese abakoragayo igifundi n’indi mirimo itandukanye ko bagezeyo banyuzehe ko imipaka irinzwe? ese iyo bagarutse baca he ko harinzwe? rwose ikibazo n’uko twe twemeye kwihangana tukumva amabwiriza ya leta tuzanduzwa nabariya bashigikiwe nabakunzi b’akamanyu k’umutsima gusa, ese ko bariya22 babonetse baraje munzira zemewe, aba njiya panya bazanduza abangan’iki?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *